IGIHE

Umunyamakuru Eddie Claude Mudenge yarongoye (Amafoto)

0 5-07-2015 - saa 11:47, Munyengabe Murungi Sabin

Eddie Claude Mudenge wamenyekanye mu biganiro by’ imikino n’ imyidagaduro mu Rwanda ku maradiyo nka Salus, Contact FM, City Radio na Flash FM asigaye akorera, yarushinganye n’umukunzi we w’igihe kirekire witwa Uwamahoro Marie Josée.

Kuwa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2015 nibwo Hakizimana Jean Claude benshi bazi nka Eddie Claude Mudenge yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwamahoro Marie Josée bari bamaranye igihe kirekire bakundana.

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2015, Saa munani zo ku gicamunsi nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Universelle mu Mujyi wa Kigali.

Mudenge yasezeranye na Josee kuzamubera umugabo kugeza batandukanyijwe n'urupfu

Nyuma y’ iyi mihango abatumiwe bakiriwe mu busitani bwo ku mashuri ya SOS ku Kacyiru.

Ubukwe bwa Eddie Claude Mudenge na Uwamahoro Marie Josée bwatashywe n’abanyamakuru batandukanye haba abakora inkuru zerekeranye n’imikino, imyidagaduro ndetse n’abahanzi batandukanye bari barangajwe imbere na Urban Boyz yanaririmbiye abageni.

Wari umunsi w'ibyishimo kuri Uwamahoro Marie Jose
Mudenge ni we wari utwaye umugeni we
Inseko ya Uwamahoro Marie Josee
Umuhanzi Ben Nganji na we yakanyujijeho
Urban Boyz yaririmbiye abageni
Humble Jizzo yazanye abageni ngo bafatanye kubyina
Mudenge na Josee barishimira umunsi wabo
Umutare Gaby ari mu bahanzi batashye ubu bukwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza