IGIHE

Umunyamabanga Uhoraho muri MOYA mu mushinga w’indirimbo yifuza guhurizamo abahanzi bakomeye mu Rwanda (Video)

0 16-09-2026 - saa 12:48, Nsengiyumva Emmy

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, usanzwe afite ubuhanga mu muziki no kuwutunganya, yatangiye gukora indirimbo nshya yifuza guhurizamo abahanzi batandukanye.

Ishungure Parfait yasubiye muri studio, ari gutegura indirimbo yifuza guhurizamo abahanzi batandukanye

Iyi ndirimbo iri gutunganyirizwa muri Country Records, aho Ishungure yamaze gukora ingoma yayo, mu gihe Okkama ari mu bahanzi ba mbere batangiye kuyishyiramo amajwi.

Ishungure yabwiye IGIHE ko uyu mushinga utari wateguwe mbere, ahubwo igitekerezo cyavutse nyuma yo guhura na Noopja, nyiri Country Records, muri siporo rusange.

Ati “Ntabwo navuga ko twabitekerejeho cyane. Naje nje kureba Country Records kuko nari nahuriye na nyirayo muri siporo. Ngezeyo nsangayo Producer Kozee ari gucuranga utuntu turyoshye, mba ntangiye gushyugumbwa. Mu kanya mbona Okkama na we araje, tuba tubyinjiyemo gutyo.”

Ishungure yavuze ko iyi ndirimbo nirangira yifuza ko yaba nk’urwibutso rw’ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.

Uretse Okkama wamaze kuririmba igitero cye, yavuze ko yifuza ko abahanzi benshi babishoboye bayigiramo uruhare, agaragaza ko mu bo yatekerejeho harimo Juno Kizigenza, The Ben na Bruce Melodie, nubwo aba bataratangazwa nk’abamaze kwemeza ko bazayigaragaramo.

Ishungure, usanzwe akunda umuziki wa Bushali na Kinyatrap muri rusange, Ish Kevin, La Fouine na Young Jeezy, yavuze ko yishimira urwego umuziki nyarwanda ugezeho, ku buryo umuntu ashobora kumara umunsi wose yumva indirimbo z’Abanyarwanda.

Yari asanzwe afite amateka mu muziki

Nubwo kuri ubu ari umuyobozi muri Leta, umuziki si mushya kuri Ishungure. Yatangiye kuwukunda ubwo yigaga mu Iseminari Nto ya Nkumba, aza no gukora indirimbo zirenga 30 nk’umuhanzi ku giti cye.

Yanabaye umucuranzi muri Chorale de Kigali, aho yanagize uruhare mu gutunganya zimwe mu ndirimbo zayo nka producer.

Ishungure yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi muri Nyakanga 2026, asimbura Ngabo Brave Olivier wari wagiye muri Minisiteri ya Siporo.

Mbere y’izo nshingano, yakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, aho yari amaze igihe mu nshingano zitandukanye zirimo kuba Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Pasifika, ndetse no guhagararira u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF. OIF na yo imugaragaza nk’uwari Correspondant National wayo mu Rwanda.

Yanakoze muri Agence Universitaire de la Francophonie, DSID Group na Huawei Technologies Morocco, mbere yo kwinjira muri dipolomasi. Afite impamyabumenyi zirimo izijyanye na Politiki, Amategeko Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu, Imiyoborere n’Itumanaho.

Parfait Ishungure asanzwe ari umucuranzi wamenyekanye cyane muri Chorale de Kigali
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ari gukora indirimbo agiye guhurizamo abahanzi banyuranye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Parfait Ishungure yakoranye bya hafi na Producer Kozze
Okkama we imirongo ye yamaze kuyishyira muri iyi ndirimbo yakozwe n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi
Igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyaturutse ku kuba Parfait Ishungure yarahuriye na Noopja muri siporo rusange bakaganira kuri Country Records

Amafoto: Gisingizo Kenny

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza