IGIHE

Umunya-Bénin Saara Houansou yegukanye irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’

0 15-08-2026 - saa 09:49, Nsengiyumva Emmy

Umunya-Bénin Saara Houansou yegukanye irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone 2026’, nyuma yo gutsinda abanyempano batatu bari bahatanye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Saara yegukanye iri rushanwa mu ijoro ryo ku wa 14 Kanama 2026.

Umunya-Madagascar Val, amazina ye nyakuri akaba Valimbavaka Herimanjaka Razafimahefa, yaje ku mwanya wa kabiri.

Original Ekwa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye uwa gatatu, naho Dreamer w’i Burundi aza ku mwanya wa kane.

Iri rushanwa ryabereye muri Côte d’Ivoire kuva muri Mata 2026, ryitabirwa n’Abanyarwanda batatu barimo Boukuru, Uwase Belinda umaze kuzamura izina rye nka Bel, ndetse na Sabrina.

Aba bakobwa uko ari batatu bari bitabiriye iri rushanwa, ariko byarangiye bose basezerewe. Boukuru na Bel basezerewe mu cyiciro cya ‘Battle’, naho Sabrina asezererwa muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa.

Iri rushanwa ritangizwa n’icyiciro cyitwa ‘Blind Audition’, aho abanyempano baririmba batewe umugongo n’abagize akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimo Meiway na Josey bo muri Côte d’Ivoire, Franglish wo mu Bufaransa na Emma’a wo muri Gabon.

Iyo umunyempano atsinze iki cyiciro, abagize akanama nkemurampaka barahindukira, maze buri umwe akamureshya amusaba kujya mu ikipe ye kugira ngo amufashe mu rugendo rw’irushanwa.

Umunyempano na we ahabwa umwanya wo guhitamo umwe mu bagize akanama nkemurampaka ashaka ko amutoza.

Nyuma y’iki cyiciro, hakurikiraho icyitwa ‘Battle’, aho abanyempano babiri bo mu ikipe imwe bahurira ku rubyiniro bagahatanira imbere y’akanama nkemurampaka. Umutoza wabo ni we uhitamo umunyempano wakoze neza akomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Abatsinze iki cyiciro bakomereza muri kimwe cya kabiri, mbere yo kugera ku cyiciro cya nyuma (‘Final’) gihurizwamo abanyempano bane ba nyuma, umwe muri bo akaza kwegukana igihembo cy’iri rushanwa.

Saara Houansou wegukanye irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’ yari mu ikipe ya Josey bo muri Côte d’Ivoire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza