Duane ‘Keffe D’ Davis wahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur.
Inteko y’abacamanza yo mu rukiko rwa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamije Davis icyaha cy’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro, ku rupfu rwa Tupac Shakur wishwe arashwe ku wa 7 Nzeri 1996.
Davis, ufite imyaka 63, yageze mu rukiko yambaye ikote ry’umukara. Nyuma yo gusomerwa umwanzuro w’urubanza, yavuze ko azajurira. Abagize umuryango wa Tupac bari mu rukiko bagaragaje agahinda, bamwe bararira abandi barahoberana.
Tupac Shakur yishwe afite imyaka 25, ubwo yari ku isonga mu bahanzi bakomeye ba muzika ya rap ku Isi. Uyu muraperi yasize amateka akomeye muri uyu muziki, aho yagurishije ibihangano birenga miliyoni 75 ku Isi yose.
Ikibazo cy’iyicwa rya Tupac Shakur cyari kimaze imyaka 30 kitaratangwaho ubutabera, kuko nta muntu wari warahamijwe icyaha, bivuze ko Davis abaye uwa mbere.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo Davis atari we warashe Tupac, ari we wateguye igitero ndetse agatanga imbunda yakoreshejwe n’umwishywa we Orlando Anderson, ukekwaho kuba ari we warashe amasasu yishe uyu muraperi.
Abashinjacyaha bavuze ko igitero cyari icyo kwihorera nyuma y’ubushyamirane bwari bwabaye hagati ya Orlando Anderson na Tupac ndetse n’abantu bari bamuherekeje i Las Vegas, amasaha make mbere y’uko yicwa.
Mu bimenyetso byakoreshejwe mu rubanza harimo amagambo Davis ubwe yari yaragiye atangaza, aho yagiye avuga ko yari mu modoka ya Cadillac y’umweru yaturutsemo amasasu yishe Tupac.
Mu 2008, Davis yabwiye abapolisi uruhare rwe mu rupfu rwa Tupac mu kiganiro cy’ibanga cyari kigamije iperereza ku rupfu rw’undi muraperi, The Notorious B.I.G. Nyuma yaje no kuvuga byinshi ku ruhare rwe mu gitabo yanditse mu 2019 yise “Compton Street Legend.”
Ubushinjacyaha bwabwiye inteko y’abacamanza ko Davis yamaze imyaka avuga ko yari afite uruhare mu rupfu rwa Tupac binyuze mu biganiro bitandukanye, inyandiko ze ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abapolisi.
Abunganira Davis bo bavuze ko amagambo ye atagombaga gufatwa nk’ukuri, bavuga ko yari ukwiyemera no gukabya kugira ngo amenyekanishe igitabo cye kandi abone amafaranga.
Umwunganizi we, Michael Sanft, yasabye inteko y’abacamanza kutizera ibyo Davis yavuze, avuga ko ari umuntu wavugaga inkuru kugira yimenyekanishe.
Nyuma yo guhamwa n’icyaha, Umucamanza Carli Kierny wo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Clark, yatangaje ko ku wa 13 Ukwakira 2026 hazatangazwa ibihano byahawe Davis.
Davis yavuze ko azajurira icyemezo cy’urukiko, ariko umucamanza amusobanurira ko ubujurire buzashoboka nyuma yo guhabwa igihano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!