Mu gace ka kane k’ikiganiro ‘Vie VIP’ kigaruka ku buzima bwa buri munsi bwa France Mpundu na Moctar gitambuka kuri Canal+ Magic, bagarutse ku munsi uyu mukobwa yajyanye umukunzi we iwabo i Nyanza gusura ababyeyi.
Muri uru rugendo France Mpundu yaboneyeho kumenyesha ababyeyi be ko we na Moctar bitegura kwibaruka imfura yabo abasaba ko uretse kubashyigikira banabaha umugisha wa kibyeyi.
Ati “Tugarutse hano, Moctar yishimiye kongera kugaruka hano mu rugo [...] Vuba aha turitegura kwibaruka kuri twe ni ikintu cyiza cyane ni yo mpamvu twifuza ko mwadushyigikira ariko mukaduha n’umugisha wa kibyeyi n’Inama.”
Papa wa France Mpundu utigeze aca ku ruhande yabijeje kubashyigikira nubwo atari ibintu byoroshye ku muryango, ati “Twe nk’umuryango si ibintu byoroshye ariko tuzabashyigikira nk’ababyeyi, abavandimwe n’umuryango. Inama zo ni ngombwa nta kibazo.”
Aka gace ariko kandi niko bagaragarizamo ko ariho Moctar yateguriye n’abavandimwe ba France Mpundu kuzamutungurira muri Zanzibar akaba ariho amwambikira impeta nkuko byagaragaye ubwo bamamazaga iki kiganiro.
Ni umugambi mwiza bacuze France Mpundu atabizi ndetse banahitamo indirimbo ‘Halo’ ya Beyoncé akunda cyane bahamya ko ariyo bazamutunguza mu birori byo kumwambika impeta.
Ibi birori byo kwambika France Mpundu impeta bizaba bibaye ibya kabiri cyane ko iya mbere yayimbikiye muri Afurika y’Epfo aho bahuriye mu kiganiro ‘The secret story’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!