Mucyo Icyogere Alvin, umuhungu wa Massamba Intore, yakinnye umukino we wa mbere muri shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda ukaba n’uwa mbere akiniye ikipe ya APR BBC.
Mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena 2026 nibwo uyu musore wari wambaye nimero 12 yinjiye mu kibuga ubwo ikipe ya APR BBC yatsindaga inyagiye ikipe ya Azmco amanota 114 kuri 61.
Icyogere wakiniraga imbere y’abo mu muryango we barimo Massamba Intore na mushiki we, Ikirezii uzwi cyane mu muziki.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Icyogere yavuze ko yishimiye gukina muri APR BBC cyane ko nubwo yakuriye muri Canada ariko umutima we wahoraga utekereza u Rwanda.
Ati “Nakuriye muri Canada ariko u Rwanda rwamporaga ku mutima, ubwo nari ndi gusoza amasomo naganiriye na Jean Victor Mukama mfata nka mukuru wanjye, niwe wansobanuriye uko ubuzima bumeze neza muri APR BBC.”
Uyu musore avuga ko nyuma yo kugera muri APR BBC yatunguwe n’uburyo ari ikipe ihorana inyota yo gutsinda kuva mu bafana, abatoza ndetse n’abakinnyi bagenzi be.
Ni umusore uvuga ko yishimiye amahirwe yahawe yo gukina mu ikipe nka APR BBC, ati “Kugeza ubu, ibintu bimeze neza, hari byinshi ndi kwigira ku bakinnyi dukinana ndetse n’abatoza. Nishimiye uburyo nakiriwe ndetse n’uko nahawe amahirwe yo gukina.”
Icyogere yongeyeho ko afite inyota yo gukora cyane agatanga umusaruro mu ikipe ye ndetse akaba yanatanga umusanzu we mu gihe azaba yiyambajwe mu ikipe y’Igihugu.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yageze muri APR BBC avuye muri Canada aho atuye ndetse ari naho yari asanzwe akinira.
Icyogere yari asanzwe ari umukinnyi wa Basketball muri ‘Nipissing University’ yigagamo. Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Psychology’.
Mu mwaka ushize w’imikino, Icyogere yabaye umukinnyi rukumbi wa Nipissing Lakers watoranyijwe kujya muri ‘Canadian Elite Basketba l League’ mu ikipe ya ‘Ottawa Blackjacks’.
Mu 2025, Icyogere yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri iyi kaminuza yigagamo ndetse kugeza ubu niwe mukinnyi wa Basketball watsinze amanota atatu menshi kuva ikipe ya Nipissing Lakers yabaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!