Umugabo w’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ciara, Russel Carrington Wilson wamamaye nka Russel Wilson, yasezeye burundu mu mikino y’irushanwa rya National Football League (NFL) ahita yerekeza mu itangazamakuru.
Uyu mukinnyi wakanyujijeho muri NFL ikomeye muri Amerika yafashe iki cyemezo ku wa 3 Kamena 2026 abitangariza kuri Instagram.
Yagaragaje ko iyi siporo yamubereye inzira nziza yo gutera imbere, bityo ko atazayijya kure dore ko agiye kuba umusesenguzi mu by’iri rushanwa ku gitangazamakuru cyitwa CBS.
Russel Wilson watwaye Super Bowl yagaragaje ko NFL yamwigishije amasomo menshi cyane ndetse ikanamuhuza n’inshuti ziganjemo iz’abo bakinanye mu makipe atandukanye.
Nyuma y’ubu butumwa busezera umugore we Ciara ni umwe mu bo byakoze ku mutima. Yahise yihutira kujya ahabugenewe atanga igitekerezo amwifuriza ishya n’ihirwe.
Ati “Umwiza kurusha abandi ku Isi hose! Hari umwe gusa, nimero eshatu. Mpora ntewe ishema nawe. Ni umugisha wa nyawo gukomereza muri uru rugendo rushya. Icyitegererezo cyanjye kirenze ibindi. Ndagukunda cyane!”
Uyu mukinnyi wambaraga nomero eshatu afite umyaka 37 y’amavuko. Yanashimiye uwahoze ari umutoza we, Pete Carroll, kuko yamuhaye amahirwe yo kwinjira muri NFL mu 2012.
Yinjiriye mu ikipe ya Seattle Seahawks nubwo abantu benshi bamushidikanyagaho bijyanye n’ubuto bwe.
Yatsindiye ibihembo byinshi birimo ibya ‘Walter Payton Man of the Year’, ‘Pro Bowler’ n’ibindi. Yakiniye amakipe nka Seahawks, Denver Broncos, Pittsburgh Steelers na New York Giants yamazemo imyaka 14.
Yanashimiye umugore we, wakomeje kumuba hafi muri ibyo bihe byose amwita inshuti nziza kurusha izindi.
Ciara na Russel Wilson bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore mu 2026 ndetse bamaze kubyarana abana bane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!