Hashize iminsi hari inkuru zivuga ko umuhanzikazi Bwiza yaba yaramaze gutandukana na KIKAC Music, sosiyete yabarizwaga muri KIKAC Ltd yamufashaga mu bijyanye n’umuziki.
Ni amakuru yatanzwe na Dr Kintu Muhammad wari umuyobozi w’iyi sosiyete wavuze ko yatandukanye na Bwiza wahise akomezanya na Uhujimfura Jean Claude ushinzwe inyungu z’abahanzi muri KIKAC Ltd.
Dr Kintu yavuze ko gutandukana na Bwiza byaturutse ku kudahuza imikoranire na Uhujimfura Jean Claude.
Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko Dr Kintu na Uhujimfura batandukanye batandukanye, bivuze ko icyabayeho ari ugutandukana kwa sosiyete ebyiri zari zihuriye hamwe kandi bikorwa mu bwumvikane.
Ni inyandiko yakorewe imbere ya Noteri ku wa 30 Kanama 2023, ihamya ko Dr Kintu atanze imigabane ye yose yo muri KIKAC Ltd ingana na 50%, ibi bikaba byari bisobanuye ko Uhujimfura wari usanganywe 50% yari agize imigabane ingana n’ijana ku ijana muri iyi sosiyete.
Ni inyandiko mvugo y’inama yanemeje ko Uhujimfura ari we wegukanye ubuyobozi bwose bw’iyi sosiyete yabarizwagamo KIKAC Music yarebereraga Bwiza.
Uhujimfura Jean Claude yagize ati “Sinavuga ngo habaye iki, ahubwo ni kwa kundi abantu baba badahuje intego bagafata icyemezo cyo gutandukana, ni ibintu byabaye mu bwumvikane ndetse hari n’inyandiko zabayeho kandi ntekereza ko byose bisobanutse.”
Amakuru ahari ahamya ko nyuma yo kubona ko imikoranire igoranye, aba bagabo bari bahuriye muri sosiyete yakoraga ubucuruzi ifite ibikorwa birimo akabari kitwa ‘Fame Lounge’ na sosiyete ifasha abahanzi yabarizwagamo Bwiza, biyemeje gutandukana mu bwumvikane.
Ubu bwumvikane bwasize Dr Kintu asigaranye akabari ka ‘Fame Lounge’ mu gihe Uhujimfura we yahawe KIKAC Ltd ibarizwamo KIKAC Music ikaba ari nayo ireberera abahanzi.
Nyuma yo gutandukana no kugabana imitungo bari bahuriyeho, Uhujimfura abinyujije muri KIKAC Music yakomeje gukorana na Bwiza ndetse kugeza ubu bamaze gusohora indirimbo zirenga eshatu.
Uhujimfura kandi yamaze kwinjiza muri KIKAC Music Niyo Bosco nk’umuhanzi mushya bagiye gukorana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!