IGIHE

Uko yagurishije ihene y’iwabo n’umushinga wo gushinga urusengero: Bruce Melodie yahishuye byinshi

0 11-09-2026 - saa 11:20, Nsengiyumva Emmy

Mu ijoro ryo ku wa 10 Nzeri 2026, muri Camp Kigali habereye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyari cyatumiwemo Bruce Melodie wari utegerejweho kuganiriza abacyitabiriye.

Muri iki gitaramo, uretse abanyarwenya banyuranye biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy batanze ibyishimo, Rusine na Michael Sengazi na bo bari mu batumiwe bashimishije abakunzi b’ibi bitaramo.

Ubwo Michael Sengazi yari asoje umwanya we muri iki gitaramo, yahamagaye Vania Ice, akaba ari na ho uyu muhanzi ukomoka mu Burundi yizihirije imyaka itanu amaze mu muziki.

Nyuma yo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, Vania Ice yatunguwe na Michael Sengazi na Fally Merci, bari bamuteguriye ishimwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.

Bruce Melodie wari utegerejwe n’abatari bake, yaje guhamagarwa ku kugira ngo aganirize abitabiriye Gen-Z Comedy.

Bruce Melodie waherukaga kwitabira iki gitaramo muri Mutarama 2025, yabwiye Fally Merci ko ubwo yaherukaga muri Gen-Z Comedy atari ameze neza kuko yari afite agahinda gakabije. Yirinze gukomoza ku cyari cyakamuteye, gusa ahamya ko nyuma yaje gukira.

Uyu muhanzi yibanze ku nkuru z’ubuzima bwe bwite, aho yahishuye uburyo ubwo yinjiraga mu muziki yanyuze mu rugendo rugoye, rurimo no kugurisha ihene yari yahawe mu mushinga wafashaga abanyeshuri.

Ati "Ni byo, muri Compassion baduhaye ihene. Icyo gihe nashakaga kuba umuhanzi ariko nta bushobozi bwari buhari. Ihene yaraje tujya kuyiragiza, igera aho irabyara! Imaze kubyara, mfata imwe nigira inama yo kuyigurisha mu ibanga, ngo mbone amafaranga yo kujya muri studio.”

Nyuma yo kugurisha ihene, Bruce Melodie yaje gutaha asanga iwabo bagiye kuyicyura, mu gihe umucuruzi wari wayiguze na we yari yatawe muri yombi.

Ati "Nageze mu rugo mvuye muri studio, mpasanga ya hene. Umwe mu bavandimwe banjye arambwira ati ‘Noneho barakwica.’ ”

Bruce Melodie ahamya ko iyo ari imwe mu nkuru atajya yibagirwa mu rugendo rwe rw’umuziki. Asobanura ko imwigisha uburyo urugendo rwe rwo kwinjira mu muziki rwari rugoye, kuko n’indirimbo yakoze akoresheje amafaranga yavuye mu kugurisha iyo hene byarangiye atayibonye.

Ikindi Bruce Melodie yakomojeho ni gahunda yari afite yo gushinga urusengero. Yavuze ko yari yaraguze ikibanza yifuzaga kubakamo urusengero, ariko mu gihe yiteguraga kubishyira mu bikorwa, hasohotse amabwiriza avuga ko ushaka kwinjira muri ibyo bikorwa agomba kuba yarabyigiye.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo atashoboye gushinga urusengero, azi neza ko hari igihe kizagera agakora umurimo w’Imana.

Fally Merci wari uyoboye iki kiganiro, yabajije Bruce Melodie uko yiyumvaga mu gihe yari agiye kuvugira imbere ya Perezida Paul Kagame muri Gashyantare 2026. Uyu muhanzi yavuze ko yari afite ubwoba, ariko akaba yari afite n’ibitekerezo byinshi yashakaga gutanga.

Ati "Nari mfite ubwoba, ariko n’ibitekerezo byinshi [...] Ikintu cyambayeho ni uko hari n’ahantu muri telefone nari nanditse ibyo numva ndi buvugeho ngeze hariya, ndabibura. Icyo gihe bisaba ko uvuga ibikurimo. Ku bw’amahirwe, mbona ndahavuye.”

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi yongeye kurarikira abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Irya 4’, yitegura gusohora mu minsi iri imbere. Yahamije ko yamaze kuyirangiza, igisigaye kikaba ari ukuyishyira hanze.

Kaduhire Kadudu wo muri Gen-Z Comedy ni umwe mu bakobwa bagezweho mu gutera urwenya
Inkirigito Clement ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane mu bitaramo bya Gen-Z Comedy
MC Kandii na Musa basusurukije abakunzi b'urwenya bari bakoraniye muri Camp Kigali
Umushumba yishimiwe cyane muri iki gitaramo
Igitaramo cy'uyu munsi cyari cyatewe inkunga na European Union
Vania Ice w'i Burundi yari mu bitabiriye iki gitaramo
Ubwo Rusine yari ku rubyiniro, imfura ye yahamusanze
Rusine akomeje kugaragaza ko afite ubuhanga budasanzwe mu byo gutera urwenya
Fally Merci yanyujijemo aganiriza umuhungu wa Rusine muri iki gitaramo
Vania Ice yahawe umwanya asusurutsa abitabiriye iki gitaramo
Vania Ice yatunguwe na Michael Sengazi na Fally Merci bamushimira imyaka itanu amaze mu muziki
Bruce Melodie yaganirije abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy
Inkuru za Bruce Melodie zasekeje abitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy
Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo cy'urwenya
Bruce Melodie yasoje anaririmbira abakunzi be bari bitabiriye ari benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza