IGIHE

Nyambo yaterewe ivi n’umusore bitegura kurushinga

0 24-07-2026 - saa 16:57, Nsengiyumva Emmy

Nyambo Jesca uzwi cyane muri sinema nyarwanda, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga, usanzwe utuye muri Australie.

Kuba Nyambo yambitswe impeta byatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Nyakanga 2026.

IGIHE yamenye ko Nyambo yambitswe impeta n’umukunzi we mu birori byabereye mu muhezo. Abari batumiwe muri uwo muhango bari barabwiwe kutagira amafoto cyangwa amashusho bafata, kuko byari biteganyijwe ko hazakoreshwa abafotora n’abafata amashusho babigize umwuga, ibizakorwa bikazatangazwa mu gihe cyagenwe.

Amakuru yizewe avuga ko na Nyambo ubwe atari azi ko ari butererwe ivi. Yitabiriye ibyo birori azi ko agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Bwiza.

Umwe mu bitabiriye ibi birori waduhaye amakuru yagize ati “Nyambo yari mu itsinda ryateguraga ibirori by’isabukuru ya Bwiza cyane ko bashakaga kumutungura kuko azayigira ari mu bitaramo hanze y’u Rwanda. Icyo atari azi ni uko ibyo birori byari urwitwazo rwo kumutungura.”

Nyambo wari uzi ko umukunzi we ari muri Australie, ndetse adaherutse kugera mu Rwanda, yatunguwe no kubona amusanze aho yari yagiye azi ko agiye kwizihiza isabukuru y’inshuti ye.

Nta kuzuyaza uyu musore yahise aca bugufi asaba Nyambo ko batangira urugendo rwo kubana akaramata, undi nawe ahita amwemerera.

Nyambo yitabiriye ibirori yari azi ko agiye gutunguriramo Bwiza bizihiza isabukuru ye y'amavuko, birangira ari we wambitswe impeta
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza