Ngabo Leon umaze kumenyerwa muri filime zitandukanye nka Njuga muri ’Inshuti Friends’ cyangwa Kadogo muri Seburikoko, yagarutse ku buzima bwe bw’ahahise, kuri byinshi yibuka birimo uburyo yabyaranye n’inkumi bahuriye mu kabari.
Ngabo yakomoje ku mwana we w’imfura "atibuka" neza imyaka afite, icyakora ngo yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke. Uku kutamumenyaho amakuru menshi ngo guterwa n’uko we na nyina batabana, nta n’urukundo ruri hagati yabo.
Ngabo ati ”Ntabwo twakundanye, twahuriye mu kabyiniro Sun City twanyoye, turabyinana tuza gutahana iwanjye, nyine nawe urabyumva.”
Nyuma y’iryo joro umukobwa yaratashye, aratwita, aza kwibaruka. Kuko ngo yari azi uko Ngabo yitwa kuri Facebook, haciyeho igihe yamwandikiye amutuka, ku buryo byazamuye umwuka mubi hagati yabo.
Yakomeje ati "Kubera ko nta numero zanjye yari afite, yanyandikiye antuka ibitutsi byinshi, yarantutse bikomeye, yarinze abyara tutongeye guhura kuko yarantukaga cyane."
Nyuma yo kubyara uyu mukobwa yashakishije iwabo wa Ngabo ajya kumusaba kwandikisha umwana, abinyujije ku mubyeyi we.
Ngabo avuga ko ubu umubano we n’umukobwa babyaranye ushingiye cyane ku mwana, nta rundi rukundo bafitanye.
Ngabo yamenyekanye cyane muri Filime nka Seburikoko, Inshuti Friends ndetse n’indi nshya arimo gukinamo yitwa “Mbanda”.
Ikiganiro twagiranye na Ngabo Leon uzwi nka Njuga
Mbanda, filime nshya Njuga yatangiye gukina
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!