Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Detail’ iyi ikaba igaragaramo inkumi isanzwe imenyerewe muri sinema y’u Rwanda Kamikazi Alicia.
Kamikazi Alicia ni indirimbo ya kabiri agaragayemo ya Bruce Melodie nyuma yo kugaraga muri ‘Kuba nisindiye’ uyu muhanzi yakoranye na Real Roddy ari na zo gusa yagiyemo.
Ubusanzwe Kamikazi asanzwe ari umukinnyi wa sinema ukundirwa uburanga bwe, by’umwihariko akaba azwi cyane muri filime ‘Bamenya’ iri mu zigezweho mu Rwanda.
Indirimbo ‘Detail’ ya Bruce Melodie yari imaze iminsi yarasohotse mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.
Bruce Melodie asohoye iyi ndirimbo nyuma y’amasaha make arangije ikiganiro n’abanyamakuru cyo gutangiza ibitaramo bye ‘Summer Country Tour’ agiye guhuriramo n’abarimo The Ben, Kitoko Bibarwa na Bwiza.
Ibi bitaramo bya Bruce Melodie byitezwe ko bizatangirira mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, i Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 bizasorezwe i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Bruce Melodie umaze iminsi mu myiteguro y’ibi bitaramo, iyi ibaye indirimbo ya kabiri asohoye kuva uyu mwaka watangira nyuma ya Pom Pom yahuriyemo na Diamond&Brown Joel.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Bruce Melodie yaherukaga kwitabira igitaramo ‘The new year groove’ cya The Ben.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!