Iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi rya Ubumuntu Arts Festival rigiye kongera kubera i Kigali kuva ku wa 13-19 Nyakanga 2026, aho ryitezweho guhuza abahanzi, abanditsi, abakinnyi b’ikinamico n’abakunzi b’ibikorwa by’ubuhanzi bazaba baturutse mu Rwanda no hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’iri serukiramuco, Hope Azeda yavuze ko intego yabo ari ugukoresha ubuhanzi nk’ikiraro gihuza abantu, imico n’amateka.
Ati “Turashaka kubaka urubuga aho abantu bafata umwanya bakibuka, bagakira ibikomere kandi bagatekereza ku hazaza. Intego yacu ni ugukoresha ubuhanzi nk’uburyo bwo kubaka Isi aho ubumuntu budasigara mu magambo gusa ahubwo bugashyirwa mu bikorwa.”
Ubumuntu Arts Festival yatangijwe mu 2015 na Hope Azeda, imaze kuba kimwe mu bikorwa by’umuco bikomeye mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, aho buri mwaka iba nyuma y’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu mwaka, ibikorwa by’iri serukiramuco bizatangira ku wa 13 Nyakanga 2026, umunsi n’ubundi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, bakazabikorera muri Inzira Creative.
Ku wa 14 Nyakanga hazakurikiraho umunsi w’ubuvanganzo, naho ku wa 16 Nyakanga habe igitaramo cyiswe ‘Ikaze Night & Music Is Humanity’ kizabera muri Camp Kigali.
Iri serukiramuco rizasozwa n’iminsi itatu ya Ubumuntu Classic izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuva ku wa 17-19 Nyakanga 2026.
Muri uyu mwaka iri serukiramuco ryitezwemo abahanzi biganjemo abo mu Rwanda n’abo hanze yarwo.
Mu myaka ishize, iri serukiramuco ryabaye urubuga rwo kuganira ku mateka, amahoro, gukira ibikomere n’agaciro ka muntu binyuze mu ikinamico, imbyino, umuziki n’ubuvanganzo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!