IGIHE

Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buzitabirwa n’abasaga 1000 i New York

0 6-06-2026 - saa 23:27, Gilbert Ukwizagira

Umuhanzi w’Umunyamerika Taylor Swift n’umukunzi we, Travis Kelce, bari mu b’ibyamamare bafite ubukwe butegerejwe na benshi ku Isi. Ubwabo buzitabirwa n’abarenga 1000, bubere mu nyubako ya Madison Square Garden iherereye i Manhattan, mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Buzaba ku wa 3 Nyakanga. Ababizi babwiye TMZ ko abazabwitabira bari hagati ya 1100 na 1200 bazaba bahanze amaso ibi birori byitezweho gukurura ibyamamare bitandukanye.

Bivugwa ko kugira ngo bikomeze kuba ubwiru, abatumiwe bahabwa ubutumwa bugufi mu cyimbo cy’ubutumire busanzwe bwifashishwa mu bukwe.

TMZ nka kimwe mu binyamakuru biri gukurikiranira hafi amakuru y’ubu bukwe, yatangaje ko yamenye amakuru yemeza ko i Manhattan hari mu hantu h’ingenzi hifuzwa n’aba bageni bitegura kurushinga vuba.

Bivugwa ko inyubako ya Madison Square Garden yatekerejweho kugira ngo abafotozi batatumiwe batazabona uko bafata amafoto kuko iyi nyubako ifunze ikaba nta madirishya igira. Hari n’ahagenewe guparika ibinyabiziga mu nsi y’inyubako, ku buryo hihishe, hakazatuma abazabwitabira binjira cyangwa basohoka aho bwabereye nta kavuyo k’abashungerezi kabariho.

Amakuru ahari avuga ko umutekano w’aho buzabera uzaba uri gucungwa na Polisi y’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikazafatanya n’izindi kompanyi zigenga zishinzwe umutekano.

Taylor Swift na Travis Kelce bahisemo kugira ibanga rikomeye cyane ku byerekeye ubukwe bwabo ku buryo ngo n’abazabwitabira hari amakuru y’ingenzi batarabumenyaho, icyakora mu butumwa bahabwa bakizezwa kuzayamenyeshwa mu minsi iri imbere.

TMZ yanditse ko Taylor Swift yabutumiyemo inshuti ze z’ibyamamare gusa ariko ntiyagira icyo ababwira ku hantu buzabera. Bivugwa ko ibyamamare Karlie Kloss na Benson Boone bamaze kubona itike izabubinjizamo. Icyakora ku rundi ruhande, Miles Teller n’umugore we, Keleigh, bo bashobora kubura ayo mahirwe.

Taylor Swift afitanye amateka akomeye na Madison Square Garden kuko amaze kuhakorera ibitaramo umunani. Ahandi hifuzwaga na bo ko bwabera harimo ahazwi nka ‘Central Park’, ‘Rockefeller Center’, ‘Radio City Music Hall’, ‘NYC Public Library’, n’ahandi.

Byamenyekanye ko ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buzabera i New York muri Madison Square Garden
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza