IGIHE

Ubukwe bwa M.Iréné bwahumuye

0 11-06-2026 - saa 11:27, Nsengiyumva Emmy

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we ndetse bakanatangaza itariki y’ubukwe, Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné na Nikuze Liliane batangiye gutumira inshuti zabo.

M. Iréné ari mu myiteguro n’ubukwe bwe na Nikuze Liliane, umukobwa utuye mu Bubiligi bamaze igihe bakundana ndetse mu minsi ishize yanambitse impeta bakiyemeza kurushinga.

Nk’uko bigaragara ku butumire bahaye inshuti n’abavandimwe, ubukwe bwa M. Iréné na Nikuze Liliane butegerejwe kuzabera mu nyubako ya Intare Arena iherereye ku Gisozi ku wa 15 Kanama 2026.

Muri iyi nyubako ni ho hazabera umuhango wo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse ni na ho bazakirira abatumiwe.

M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.

Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga.

Mu minsi ishize M. Iréné yinjiye muri sinema asohora filime ye yise ‘Isereri’ iri mu zimaze iminsi zirebwa cyane kuri YouTube. Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.

M.Iréné agiye gukora ubukwe na Nikuze Liliane inkumi isanzwe yibera mu Bubiligi
Ubukwe bwa M.Iréné na Nikuze Liliane buzabera ku Intare Arena ku Gisozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza