Nyuma y’imyaka ine afunguye ‘Uncles Restaurant’ mu Mujyi wa Kigali, ikaza gukundwa ndetse ikaba iri muri restaurant zigezweho, Uncle Austin agiye kwagurira ibikorwa bye mu Karere ka Kayonza, ku muhanda avuga ko afitanye na wo amateka yihariye.
‘Uncles on the Road’ ni restaurant nshya Uncle Austin yujuje ku muhanda unyura i Kayonza, avuga ko ari imwe mu ntambwe zo kwagura ishoramari rye no kugeza ibikorwa bye mu tundi duce tw’igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi restaurant cyaturutse ku cyifuzo cyo gukomeza kwagura ‘Uncles Restaurant’, imaze gushinga imizi i Kigali.
Ati “Ni ugukomeza kwagura ishoramari hirya no hino kuko nk’i Kigali aho nkorera si iwanjye, ni aho nkodesha. Natekerezaga gukomeza gukora ubucuruzi ariko ntakodesha.”
Uncle Austin yavuze ko kandi yatekereje kubaka restaurant i Kayonza kugira ngo abagenzi bakoresha uwo muhanda babone ahantu bashobora kuruhukira no gufatira amafunguro.
Ati “Urabona abantu bakoresha uyu muhanda usanga ari ababa bajya gusura imiryango cyangwa abagiye mu ntara. Rero ni uburyo bwo gufasha abafatiwe n’inzara mu nzira kubona aho babona ibyo kurya, bidasabye ko umuntu atahe yihuta nta kintu yashyize mu nda.”
Uyu muhanzi yahishuye ko guhitamo kubaka ‘Uncles on the Road’ i Kayonza bifitanye isano n’amateka ye bwite, kuko uwo muhanda yawukoresheje kenshi ajya gusura umuryango we muri Uganda cyangwa agaruka mu Rwanda.
Ati “Hano hantu rero kuri njye dufitanye amateka [...] kubera ko papa avuka muri Uganda kandi uyu muhanda tukaba twarawukoresheje kenshi muri urwo rugendo, nahakoresheje muri ubwo buryo.”
Uncle Austin yanatangaje ko ateganya kubaka irindi shami rya restaurant ye mu Ntara y’Amajyepfo, ahitwa Rwabusoro, ahantu na ho afitanye amateka yihariye kuko ari ho nyina avuka.
Uncle Austin, uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse akaba amaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, yinjiye mu bucuruzi mu 2022, ubwo yafunguraga ‘Uncles Restaurant’ mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: Isaac Munyemana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!