IGIHE

Twayisuye! Uncle Austin agiye gufungura restaurant i Kayonza (Amafoto na Video)

0 5-10-2026 - saa 16:59, Nsengiyumva Emmy

Nyuma y’imyaka ine afunguye ‘Uncles Restaurant’ mu Mujyi wa Kigali, ikaza gukundwa ndetse ikaba iri muri restaurant zigezweho, Uncle Austin agiye kwagurira ibikorwa bye mu Karere ka Kayonza, ku muhanda avuga ko afitanye na wo amateka yihariye.

‘Uncles on the Road’ ni restaurant nshya Uncle Austin yujuje ku muhanda unyura i Kayonza, avuga ko ari imwe mu ntambwe zo kwagura ishoramari rye no kugeza ibikorwa bye mu tundi duce tw’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uncle Austin yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi restaurant cyaturutse ku cyifuzo cyo gukomeza kwagura ‘Uncles Restaurant’, imaze gushinga imizi i Kigali.

Ati “Ni ugukomeza kwagura ishoramari hirya no hino kuko nk’i Kigali aho nkorera si iwanjye, ni aho nkodesha. Natekerezaga gukomeza gukora ubucuruzi ariko ntakodesha.”

Uncle Austin yavuze ko kandi yatekereje kubaka restaurant i Kayonza kugira ngo abagenzi bakoresha uwo muhanda babone ahantu bashobora kuruhukira no gufatira amafunguro.

Ati “Urabona abantu bakoresha uyu muhanda usanga ari ababa bajya gusura imiryango cyangwa abagiye mu ntara. Rero ni uburyo bwo gufasha abafatiwe n’inzara mu nzira kubona aho babona ibyo kurya, bidasabye ko umuntu atahe yihuta nta kintu yashyize mu nda.”

Uyu muhanzi yahishuye ko guhitamo kubaka ‘Uncles on the Road’ i Kayonza bifitanye isano n’amateka ye bwite, kuko uwo muhanda yawukoresheje kenshi ajya gusura umuryango we muri Uganda cyangwa agaruka mu Rwanda.

Ati “Hano hantu rero kuri njye dufitanye amateka [...] kubera ko papa avuka muri Uganda kandi uyu muhanda tukaba twarawukoresheje kenshi muri urwo rugendo, nahakoresheje muri ubwo buryo.”

Uncle Austin yanatangaje ko ateganya kubaka irindi shami rya restaurant ye mu Ntara y’Amajyepfo, ahitwa Rwabusoro, ahantu na ho afitanye amateka yihariye kuko ari ho nyina avuka.

Uncle Austin, uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda ndetse akaba amaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, yinjiye mu bucuruzi mu 2022, ubwo yafunguraga ‘Uncles Restaurant’ mu Mujyi wa Kigali.

Uncle Austin agiye kwagurira ibikorwa bye i Kayonza
Kuri ‘Uncles on the Road’ i Kayonza hateguwe aho abahasohokera bajya banarebera umupira
‘Uncles on the Road’ yubatse mu butaka Uncle Austin yaguze i Kayonza
‘Uncles on the Road’ ni ishami rya 'Uncles restaurant' uyu muhanzi amaze imyaka ine afunguye ku Kicukiro
Uretse inyubako ziri kurangira, imirimo yo kubaka ubusitani bwo kuri ‘Uncles on the Road’ i Kayonza iri kurangira
Uncle Austin yavuze ko ‘Uncles on the Road’ izajya ifasha abakoresha uyu muhanda
‘Uncles on the Road’ iri ku muhanda w'i Kayonza
Uncle Austin yavuze ko hasigaye imirimo ya nyuma kugira ngo batahe ‘Uncles on the Road’ i Kayonza
Iri ni ibaraza aho abashaka kwicara bagafatira amafunguro muri ‘Uncles on the Road’ bashobora gukoresha
Imirimo yo kubaka iyi 'restaurant' ya Uncle Austin iri kugana ku musozo
Bimwe mu bikoresho byatangiye kugera muri ‘Uncles on the Road’ i Kayonza

Amafoto: Isaac Munyemana

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza