IGIHE

Tujyane mu myiteguro ya Antoinette Niyongira mbere yo kuyobora ibirori bya Kiss Summer Awards 2022 (Video)

0 3-11-2022 - saa 11:46, Mukahirwa Diane

Abahanzi benshi n’abandi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, baracyicinya icyara nyuma yo kwegukana ibihembo muri Kiss Summer Awards 2022, ibihembo byatanzwe ku Cyumweru gishize.

Abakozi ba Kiss FM ni bo bagira uruhare rukomeye mu itegurwa by’ibi birori. Umunyamakuru Antoinette Niyongira umaze kwigarurira imitima ya benshi kuri iyi radiyo na we yari yabukereye.

Yari ayoboye umuhango wo gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet Host), aho ibyamamare bitandukanye byanyuraga bifata amafoto, banagaragaza uko bambaye.

Ni umuhango Niyongira yiteguye cyane kugira ngo aze kuhanyurana umucyo. Mu myiteguro yagize mbere yo kuyobora uyu muhango, yari kumwe na IGIHE ifata amashusho agaragaza uko byifashe.

Niyongira usanzwe urangwa no gusa neza no kwambara akaberwa, kuri uyu munsi yari yabyitondeye dore ko byari n’ibirori byubashywe. Yabanje gukora ‘makeup’ abifashijwemo na Light Veil Makeup & Beauty Studio.

Yahavuye agana aho ibirori byabereye muri Norrsken, ajya kwambara imyenda yari amaze iminsi arateguye. Yarimbye isarubeti y’umweru, mu kurushaho kwirimbisha ashyiraho gants.

Mu bigaragarira ijisho yari yarimbye ubona ko iyi myambaro yatekerejweho cyane.

Ati "Rimwe na rimwe hari igihe bamfasha guhitamo imyambaro ariko ubu ni njye wihitiyemo bitewe n’uko niyumvaga. Nahisemo isarubeti kuko nashakaga ikintu kindekuye kuko iyo uri mu birori uba wiruka ugashyuha nashakaga ikintu kidatuma nshyuha."

Yakomeje ati "gants mu mideli zaragarutse hari ukuntu ibintu bya kera bigenda bigaruka, nabonye rero ari ibintu bisa neza ndavuga ngo kuki ntabigerageza, ndizera bisa neza."

Uretse kuba amaze kubaka izina mu kuyobora ibirori cyangwa mu itangazamakuru, Niyongira amaze igihe anagira uruhare mu kwigisha guteka, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umurimo yatangiye mu 2020 mu bihe bya COVID-19, abinyujije kuri konti ya YouTube yise ‘Easy Delicious’. Iki ni ikiganiro gikurikirwa na benshi baba bashaka kunguka ubumenyi mu guteka amafunguro atandukanye.

Niyongira avuga ko yatangiye iki gikorwa kuko ubusanzwe yakundaga guteka, ishuti ze ziza kumubwira ko akwiye kujya abigisha abinyujije mu mashusho.

Ati "Guteka ni ibintu nkunda rero inshuti zanjye zifite nk’ibirori bakambwira ngo ko bimeze gutya wambwiye icyo guteka, nkamubaza ibyo afite ngahita mubwira ibyo yateka. Abo rero bajyaga bambwira ngo wagiye udukorera amashusho ntitukajye tuguhamagara buri munsi, ni aho igitekerezo cyavuye."

Nubwo benshi bazi Easy Delicious kuri YouTube gusa yamaze kwaguka kuko ubu itekera abantu bagize ibirori nk’ubukwe, inama n’abandi bifuza gufungura neza barabitabaza.

Niyongira wize amasomo yo guteka yavuze ko ubu intego ihari ari ukwagura ibikorwa bye ku buryo mu minsi iri imbere agiye gushinga ishuri ryigisha abantu guteka.

Inama ku banyamakuru bagitangira umwuga

Antoinette Niyongira ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda, iki gikundiro ntabwo cyizanye ahubwo cyavuye mu bikorwa yakoze mu myaka irenga 10 amaze mu itangazamakuru.

Yakoze kuri Radiyo zitandukanye nka Isango Star na Kiss Fm akoraho uyu munsi, avuga ko icyatumye amara iki gihe cyose ari ukumvira umutimanama wamuhatiraga gukurikira umuhamagaro we.

Ati "Iyi myaka maze mu itangazamakuru isobanuye ko nanze gucika intege, nkumvira umutima wanjye kuko uyu wari umuhamagaro wanjye, nkavuga ngo ikintu nkunda reka ngikore kandi byaranejeje ko nabashije kumva icyo umutima wanjye ukunda kandi bikagenda neza."

Nk’umwe mu bamaze igihe kinini mu itangazamakuru agira inama abari kuryinjiramo kugira umwihariko.

Ati "Inama naha umuntu utangiye itangazamakuru azagire umwihariko, ntazaze ashaka kumera nka Antoinette azaze ariwe. We niwe dukeneye kuko abo bandi barahari dukeneye undi muntu utari twe uza akatweka ibintu bishya."

"Ikindi ntazagire ubwoba, azarebe ibyo akora niba abyizeye ibindi bindi birikora."

Niyongira yagiye kuyobora ibi birori yabyiteguye
Niyongira yayoboye ibi birori afatanyije na mugenzi we Sandrine Cyuzuzo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza