Tom Close nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise ‘Look at me’ yahise ateguza album ye nshya azashyira hanze mu cyumweru gitaha, iyi ikazaba ikurikira iyo yise ‘Essence’ yamurikiye abakunzi be mu 2023.
Nyuma y’imyaka itatu asohoye album yaherukaga gushyira hanze, Tom Close yabwiye IGIHE ko afite album nshya icyakora yirinda kugira byinshi ayivugaho cyane ko yemeza ko habura iminsi mike ikajya hanze.
Ati “Icyo mwamenya ni uko ari album y’indirimbo 16, muri zo eshatu zimaze gusohoka ariko 13 zisigaye zose zizaba ari nshya. Nibaza ko abakunzi b’umuziki wanjye bazaryoherwa kuko narayitondeye cyane.”
Tom Close yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo nshya yashyize hanze ‘Look at me’ nta yindi izajya hagati ye na album nshya ateganya gusohora mu cyumweru kimwe gusa.
Tom Close yinjiye mu muziki mu 2005 ubwo yari amaze gushinga itsinda ‘Afro-Saints’ ryari rigizwe n’abaririmbyi bane.
Iri tsinda ryabashije gukora indirimbo eshanu hagati ya 2006-2007 icyakora rigorwa no guhita ryamamara, mu Ugushyingo 2007 Tom Close yasohoye indirimbo ye ya mbere ayita ‘Mbwira yego,’ ikundwa ku rwego rwo hejuru.
Nyuma yo gufatisha izina, Tom Close yahise akora album yise ‘Kuki’ yamuritse mu 2008, kuva ubwo ntiyongera kwiha agahenge kuko kugeza mu 2013 yari amaze gusohora izindi album enye zirimo Si beza, Ntibanyurwa, Komeza utsinde na Mbabarira ugaruke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!