IGIHE

The Ben yahawe ibihumbi 150$ ngo aririmbire umugore w’umukire i Kampala?

0 31-08-2026 - saa 10:59, Nsengiyumva Emmy

The Ben yirinze kwemeza cyangwa guhakana amakuru y’akayabo bivugwa ko yahawe ngo asusurutse umugore w’umukire wo muri Uganda wizihije isabukuru y’amavuko mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu mpera z’icyumweru gishize, The Ben yerekeje muri Uganda atumiwe n’umukire waho witwa Robert Mutungi, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umugore we.

Amakuru avuga ko The Ben yishyuwe ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika (arenga miliyoni 220 Frw).

Icyakora, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi yanze kwemeza cyangwa guhakana ayo makuru.

Ati “Ntabwo nabashije kuririmbana na Diamond kubera ko nari natumiwe hano muri Uganda kandi bisa n’ibyahuriranye mu buryo butunguranye. Iby’amafaranga bampaye byo se buriya ni ngombwa? Icy’ingenzi ni uko natumiwe n’umuryango ukunda umuziki wanjye kandi bishimye.”

Iby’uko The Ben yari yagiye gutaramira muri Uganda, byahishuwe na Diamond ubwo yari ku rubyiniro i Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2026.

Icyo gihe, Diamond yari amaze kuririmba indirimbo ‘Why’ yakoranye na The Ben, avuga ko bakabaye bayiririmbanye, ariko mugenzi we akaba adahari kuko yari yagiye muri Uganda.

Ati “Umuvandimwe The Ben ari muri Uganda iri joro, ni yo mpamvu atari hano. Ni umuvandimwe wanjye nkunda cyane. Ndamukunda, turakundana kandi turafashanya, ariko ntabwo byakunze ko tubana hano.”

Kubera ko nta gitaramo kizwi The Ben yari yagiyemo muri Uganda, itangazamakuru ryatangiye gushakisha amakuru y’ibyo yari yagiye gukora muri icyo gihugu.

Nyuma byaje kumenyekana ko The Ben yari yitabiriye ibi birori by’isabukuru.

The Ben yaririmbiye uyu mugore nyinshi mu ndirimbo akunda bikomeye
The Ben yaririmbaga afashijwe n'umuhanga mu gucuranga gitari
The Ben yasusurukije abitabiriye ibirori by'isabukuru y'umugore wa Robert Mutungi
Ibyishimo byari byose kuri uyu mugore wizihizaga isabukuru y'amavuko
Nyuma y'ibirori bafatanye ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza