IGIHE

The Ben ahatanye na Asake, Tyla na Burna Boy muri ’HiPipo Music Awards 2026’

0 5-10-2026 - saa 08:48, Nsengiyumva Emmy

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ahataniye ibihembo bitatu muri HiPipo Music Awards 2026, akaba ari we muhanzi w’Umunyarwanda uhatanye mu byiciro byinshi muri ibi bihembo biteganyijwe gutangirwa muri Kampala Serena Hotel ku wa 13 Ugushyingo 2026.

The Ben ahatanye mu cyiciro cy’indirimbo ikunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba abikesha ‘Inshallah’. Iyi ndirimbo ihanganye n’izindi zirimo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na ‘Ayayaah’ ya Element EleéeH.

Ari kandi mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ahanganye n’abarimo Element EleéeH, Diamond na Bien.

Icyiciro cya gatatu ahatanyemo ni icya ‘Africa Number One’, gihemba umuhanzi ukomeye muri Afurika. Agihanganiyemo n’abarimo Asake, Tyla, Burna Boy na Ayra Starr.

Kuba The Ben ahatanye muri ibi byiciro bitatu bituma aza imbere y’abandi bahanzi b’Abanyarwanda mu kugira ibyiciro byinshi ahatanyemo. Element EleéeH we ahatanye muri bibiri.

HiPipo Music Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Uganda, bigamije gushimira no kumenyekanisha abahanzi, indirimbo n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki muri icyo gihugu, muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Inkomoko yabyo ishingiye ku gikorwa cyiswe HiPipo Charts Festival cyabaye mu 2012. Kuva icyo gihe, byakomeje gutangwa buri mwaka, bigenda byaguka kugeza ku rwego rwo guhemba abahanzi bo hirya no hino muri Afurika.

Muri uyu mwaka wa 2026, biteganyijwe ko bizatangwa ku nshuro ya 15. The Ben

Element EleéeH ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba
Indirimbo 'Ayayaah' ihatanye mu cyiciro cy'inziza y'umwaka muri Afurika y'Iburasirazuba
'Pom Pom' ya Bruce Melodie iri mu zihataniye igihembo cy'iy'umwaka muri Afurika y'Iburasirazuba
'Inshallah' ya The Ben ihatanye mu cyiciro cy'indirimbo nziza muri Afurika y'Iburasurazuba
The Ben ahataniye igihembo cy'umuhanzi mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba
The Ben anahataniye igihembo cy'umuhanzi ukomeye muri Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza