Abahanzi barimo Israel Mbonyi, The Ben, René Patrick n’umugore we, Tracy, bari mu bitabiriye igitaramo cya ‘Gisubizo Ministry’ cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2026.
Iki gitaramo cyiswe ‘Worship Legacy Concert Season 7’, gitegurwa buri mwaka na Korali ‘Gisubizo Ministry’ mu rwego rwo gukomeza gusigasira umurage wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
Igitaramo cya mbere muri uru ruhererekane cyabaye muri Gicurasi 2018 muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama. Kuri iyi nshuro ya karindwi, ‘Gisubizo Ministry’ yakoreye igitaramo muri Camp Kigali ku wa 13 Nzeri 2026.
Uretse The Ben waririmbye hamwe na ‘Gisubizo Ministry’ indirimbo ‘Nabaye Umwe n’Imana’, abandi bahanzi bataramiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni René Patrick n’umugore we Tracy ndetse na Israel Mbonyi.
Muri iki gitaramo, Apôtre Mignonne Kabera ni we wabwirije ijambo ry’Imana.
‘Gisubizo Ministry’ yatangiye mu 2004 i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, nk’umuryango w’abaririmbyi bafite umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana, kwamamaza ubutumwa bwiza no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Kuri ubu, uyu muryango umaze kugira amashami arenga 35 hirya no hino ku Isi, arimo ayo muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Australia na Aziya.
Amafoto: Mukayiranga Yassipi Esther
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!