Taylor Swift yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we Travis Kelce, nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe. Muri icyo gikorwa, uyu muhanzikazi yeretse abafana bwa mbere impeta y’ubukwe bwe.
Swift na Kelce bagaragaye mu bukwe bwa JuJu Smith-Schuster, wahoze akinana na Kelce muri Kansas City Chiefs, wari warushinze na Laura Kruk. Ubwo bari bicaye mu bandi bashyitsi, Swift yagaragaye asa n’uwishimiye kwereka abari aho impeta nshya y’ubukwe.
Amafoto yafatiwe muri ubwo bukwe bwabereye muri Ritz-Carlton, Laguna Niguel muri California, agaragaza Swift yambaye ikanzu ndende ifite ibara ry’iroza, naho Kelce yambaye amabara y’umukara. Bombi bagaragaye bafatanye ibiganza, basabana n’abashyitsi ndetse banabyina.
Swift na Kelce bakoze ubukwe ku wa 3 Nyakanga 2026 muri Madison Square Garden i New York, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare byinshi. Bivugwa ko ubwo bukwe bwatwaye miliyoni 30 z’amadolari cyangwa arenga, harimo hafi miliyoni 5 z’amadolari yakoreshejwe ku ndabo n’imitako gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!