IGIHE

Sherrie Silver yasamiwe hejuru nyuma yo kuvuga ko atumva Ikinyarwanda

0 6-10-2026 - saa 12:18, Gilbert Ukwizagira

Nyuma y’uko umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver avuze ko gusoma agasobanukirwa Ikinyarwanda bimugora, bikomeje gukurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Byatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026 ubwo uyu mubyinyi yatangazaga aya magambo mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram maze bamwe mu Banyarwanda bakamwuka inabi.

Icyo gihe yari yagize ati “Abantu banyoherereza ubutumwa bugufi mu Kinyarwanda batekereza ko mbwumva… Amahirwe masa. Mu by’ukuri muri guta umwanya wanyu. N’Icyongereza cyonyine ncyumva bigoranye, none ubu muri gushaka ko nsoma Ikinyarwanda.”

Yakomeje agaragaza ko bimutwara byibuze iminsi ibiri kugira ngo yumve neza ‘interuro imwe y’Ikinyarwanda’.

Hari abahise bajya ahabugenewe batanga ibitekerezo barimo umuhanzi w’indirimbo gakondo, Ruti Joel, wagize ati “Ariko yeee! Ikinyarwanda uzacyumva uri i Rwanda”.

Mu butumwa bw’amashusho yakurikijeho nyuma y’uko abonye ko ibyo yari yatangaje mbere bitakiriwe neza, Sherrie Silver yagerageje gukoresha Ikinyarwanda avuga ko nta bwibone yabivuganye kuko kutamenya Ikinyarwanda atari ibintu byamutera ishema.

Yashimangiye ko ubutumwa yakira bubarirwa mu bihumbi buba bwanditse mu Kinyarwanda kandi akaba atarakimenya neza ndetse ko atari ubwirasi kuko atakuze acyigishwa nk’abandi bana.

Abantu batandukanye bagaragaje ko uyu mubyinnyi ari kwirengagiza ururimi gakondo cyane ko akomoka i Butare mu Mujyi wa Huye, agace ko mu Rwanda kazwiho gukoresha Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Umwe ati “Koko se nta Kinyarwanda uzi wee? Cyangwa uri gushaka gutwika birenze?”

The Cyiza, wahoze ari umunyamakuru, yagize ati “Ntekereza ko ikibazo atari ukutamenya Ikinyarwanda, ahubwo uburyo wabivuzemo ubwo wabivugagaho.”

Mu bandi harimo uwagize ati “Ariko ubwo uri kwivugisha ute?”, kimwe na mugenzi we wamubwiye ko ari kuvuga nk’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI.

Uyu mubyinnyi yakomeje avuga ko mu rwego rwo kumenya Ikinyarwanda neza, yigeze kwiyambaza abarimu babiri babimufashamo ariko ko ubu atagikurikirana ayo masomo.

Yanahamije ko ari kugerageza uko ashoboye mu bundi buryo kugira ngo amenye Ikinyarwanda ndetse nanagira abana bazakivuge.

Sherrie Silver ni Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda ariko yimukira mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka itanu gusa y’amavuko. Icyakora nyuma yaho yagiye arusura kenshi dore ko ahafite umuryango n’ibikorwa bitandukanye.

Sherrie Silver akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko atumva Ikinyarwanda
Sherrie Silver yikomye abamwandikira mu Kinyarwanda kandi atabasha kugisoma ngo asobanukirwe icyo bashaka kumubwira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza