IGIHE

Sherrie Silver ukunzwe muri ‘This Is America’ yasangiye n’abana yakuye ku muhanda i Nyamirambo

0 23-05-2018 - saa 22:36, Dusabimana Aimable

Sherrie Silver, umubyinnyi wabigize umwuga ukomoka mu Rwanda umaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo “This Is America” yongeye kugaruka ku ivuko akora igikorwa cyo gufasha no gusabana n’abana batishoboye n’abafite ubumuga i Nyamirambo.

Iki gikorwa cyabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2018, cyabaye umwanya wo kwidagadura ku bana benshi barimo abo afasha yakuye ku muhanda n’abandi barererwa mu kigo cyita ku bafite ubumuga.

Byari ibirori n’ibyishimo bisa nubwo byarogowe n’imvura yaguye mu gihe kinini gusa byaje gukomeza mu mbyino n’indi myidagaduro itandukanye.

Sherrie Silver yagaburiye aba bana ndetse abaha ibinyobwa nk’uburyo bwo gusabana na bo ariko anabagenera impanuro.

Basangiye amafunguro, arababyinira baramwunganira, akinana na bo imikino itandukanye ndetse abaha inyigisho abatera imbaraga ko uwakuriye ku muhanda ashobora kuwigobotora akazavamo umuntu ukomeye.

Sherrie Silver yavuze ko afite icyizere cy’ejo hazaza heza kuri aba bana yitangaho urugero rw’uburyo yakuriye mu buzima butamworoheye ariko ubu akaba ari gukabakaba ibigwi bisa n’inzozi mu mwuga wo kubyina no gukorana n’ibyamamare ku Isi.

Yagize ati “Nanjye nturuka mu hahise hakomeye cyane, nta na kimwe twari dufite, ntabwo nari mfite data, yitabye Imana mbere y’uko mvuka, ku bw’ibyo nizera ko ndi urugero rwiza ko umuntu wese yahindura ubuzima bwe.”

Yongeyeho ati “Nizera cyane Imana kandi ngakora cyane ntacika intege, niyo mpamvu abana bo ku muhanda basobanuye byinshi kuri njye. Akenshi mba nifuza abeza gusa, ababyinnyi beza, abana beza, ariko iyi nshuro navuze nti ‘Ndashaka abakubititse, abatabasha kujya ku ishuri, abadafite imyenda’ nkabaheraho mu kwereka n’abandi bose ko byose bishoboka. Mwitege aba bana mushobora kuzababona ari abadasanzwe mu gihe kizaza.”

Sherrie Silver muri iki gikorwa yari kumwe na nyina babana mu Bwongereza uri kumuherekeza mu ngendo nyinshi amaze gukora. Yanyuze muri Uganda na Kenya aza mu Rwanda, azahava ajya mu Burusiya mu bikorwa bitandukanye byibanda ku gutoza ababyinnyi kubikora mu buryo bw’umwuga.

“Abana nibo banyacyubahiro banjye b’imena”

Nta mwana mu bari kuri Rafiki Club wagize inyota cyangwa inzara kuko uyu mubyinnyi yagabuye amafunguro n’ibinyobwa bidasembuye kuri bose. Yagaragaje gushyira umwana imbere muri buri gikorwa ndetse inshuro nyinshi yumvikanaga agira ati “Aba nibo bashyitsi banjye b’imena.”

Sherrie Silver yabwiye aba bana ko ubuzima bubonekamo amahirwe atandukanye kandi y’uburyo bwinshi ku buryo bishoboka cyane ko nabo bazavamo abavuga rikumvikana ndetse bakabera n’abandi urugero rwiza ko byose bishoboka.

Sherrie Silver yitanzeho urugero nk'uwakuze mu buzima bugoye kuri ubu akaba ari gukabya inzozi

Mu bana yasabanye na bo harimo abarererwa mu Kigo cyitwa Itetero Foundation cyita ku bana bafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe bagatozwa kwiyitaho, imyitwarire, kugira isuku, kubana n’abandi n’andi masomo yigwa mu mashuri asanzwe.

Higiro Alice ukora muri icyo kigo yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bacyakiranye yombi n’ibyishimo byinshi kuko bifuzaga guha abo bana ibyishimo binyuze mu busabane ariko hakabaho imbogamizi y’ubushobozi.

Ati “Aho Sherrie yaziye yarampamagaye ambaza niba abana bahagera bagasabana n’abandi. Bishimye natwe nk’ababitaho mu buzima bwa buri munsi biduha ibyishimo.”

Sherrie Silver wakoze igikorwa cy’ubusabane n’abana yavukiye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina film, yakinnye muri Africa United.

Amaze igihe gito yigaragaje ku rwego rw’Isi biturutse ku mibyinire yihariye yerekanye mu ndirimbo ‘This Is America’ ya Childish Gambino iri guca ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikaba imaze no kurebwa cyane.

Eric Kabera uri mu bazamuye uyu mukobwa muri film 'Africa United' yari yamushyigikiye
Hari imyidagaduro itandukanye ku bana, harimo no gusigwa amarangi y'amabara atandukanye
Sherrie Silver yabwiye abana ko n'abatishoboye babasha kugera ku nzozi zikomeye mu buzima
Sherrie Silver yanasangiye n'abana bafite ubumuga
Sherrie Silver yari kumwe n'umubyeyi we babana mu Bwongereza
Umwe mu babyinnyi bari kumwe na Sherrie Silver mu bihugu bitandukanye
Sherrie Silver ukunzwe muri ‘This Is America’ yanyuzagamo akabyina
Yavuze ko abana bavuka mu miryango itishoboye ari bo banyacyubahiro yubaha cyane
Yasengaga asaba Imana guhagarika imvura yajojobaga
Sherrie Silver ukunzwe muri ‘This Is America’ yasangiye n’abana yakuye ku muhanda
Abana bahawe amafunguro muri ubu busabane
Abana banezerewe kubera imyidagaduro itandukanye Sherrie Silver yabazaniye

Video: Kazungu Armand

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza