IGIHE

Shaddyboo yavuye muri ‘rehab’

0 3-09-2026 - saa 18:06, Nsengiyumva Emmy

Nyuma y’amezi abiri Shaddyboo yari amaze mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yagiye gufashwa kureka gukoresha ibiyobyabwenge, yatashye.

Umwe mu bakozi ba Isange Rehabilitation Centre i Huye yahamirije IGIHE ko Shaddyboo yatashye, ariko yirinda gutangaza amakuru arambuye kuri iki cyemezo.

Aya makuru kandi ahura n’avugwa n’inshuti za hafi z’uyu mugore, ndetse akanashimangirwa n’uko yatangiye gusangiza ubutumwa abamukurikira kuri ‘status’ y’urubuga rwa WhatsApp kuva ku wa 2 Nzeri 2026.

Shaddyboo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi havuzwe amakuru y’uko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, nyuma yo kumusindisha.

Kujyanwa kwa Shaddyboo muri ‘rehab’ kwari gushingiye ku bisubizo bya RFI byagaragaje ko akoresha ibiyobyabwenge. Ku busabe bwe, RIB yahisemo kumujyana kubyivuza.

Byari byitezwe ko muri Isange Rehabilitation Centre i Huye yari gufashwa kumenya ikibazo nyamukuru kimutera gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse akanafashwa kubireka nyuma yo kuganirizwa n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze.

Shaddyboo yavuye muri ‘rehab’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza