IGIHE

Sean Combs ‘Diddy’ yafungiwe mu kato nyuma yo kurwana muri gereza

0 25-07-2026 - saa 07:29, Mugisha Christian

Sean Combs Diddy, yashyizwe mu kato afungwa wenyine [solitary confinement] muri gereza ya leta iherereye ahitwa Fort Dix muri leta ya New Jersey. Ibi byabaye nyuma y’uko arwanye n’indi mfungwa.

Bivugwa ko iyi mirwano yabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo uwo wundi yamutukaga. Impaka zabo zahise zihinduka ubushyamirane n’imirwano mbere y’uko abacungagereza babahagarika.

Nyuma y’iyo mirwano, Combs yahise yimurirwa mu cyumba afungirwamo wenyine. Abayobozi ba gereza bahisemo kugira ibanga amakuru arambuye yerekeye uwo wundi barwanye, ntibayashyira hanze.

Kugeza ubu, Combs ari kurangiza igifungo cy’amezi 50 muri iyi gereza yo muri New Jersey. Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri birimo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha uburaya [transportation to engage in prostitution].

Biteganyijwe ko azafungurwa muri Gashyantare 2028, ariko bikaba bizashingira ku kuba akomeje kugaragaza imyitwarire myiza muri gereza. Kugeza magingo aya, ntibyizewe neza niba kugaragara muri iyi mirwano bishobora gukereza itariki ye yo gufungurwa, cyangwa niba n’uwo wundi barwante na we yahawe ibihano.

Sean Combs Diddy yashyizwe mu kato afungwa wenyine nyuma yo kurwana na mugenzi we w’umugororwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza