IGIHE

Saràh Phenom uherutse gutaramana na Rema i Paris, agiye kongera guhurira na we ku rubyiniro i Kigali

0 4-09-2026 - saa 22:38, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki we mu Bwongereza, Saràh Phenom, uherutse gutaramana na Rema mu gitaramo i Paris, yongewe ku rutonde rw’abazataramana na we mu gitaramo agiye gukorera i Kigali ku wa 5 Nzeri 2026.

Umwaka ushize, benshi batunguwe no kubona uyu mukobwa wavugwaga ko ari Umunyarwandakazi, ataramana na Rema mu gitaramo uyu muhanzi yari yakoreye muri Accor Arena i Paris mu Bufaransa.

Kuri ubu, Saràh Phenom uri no kubarizwa mu Rwanda, yamaze kongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazataramana na Rema mu gitaramo agiye gukorera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Uretse Rema na Saràh Phenom, iki gitaramo gitegerejwemo abandi bahanzi barimo Kivumbi King na Kenny Sol, mu gihe abahanga mu kuvanga imiziki, DJ Marnaud na DJ Senshi, bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki.

Saràh Phenom yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2024, nyuma yo gusohora EP yise Girl.

Yarushijeho kumenyekana mu mpeshyi ya 2025, ubwo Rema yataramiraga mu Bufaransa akamuhamagara ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abafana, bagafatanya kuririmba imwe mu ndirimbo ze.

Mu minsi ishize, yongeye kuvugisha benshi ubwo yari i Kigali, aho yahuriye na Ayra Starr wari wahakoreye igitaramo. Bombi banakoranye amashusho yifashishijwe mu kwamamaza indirimbo ya Ayra Starr yitwa Hot Body.

Kuri ubu, Saràh Phenom akomeje kuzamuka mu muziki, aho ari kwigaragaza binyuze mu ndirimbo zirimo Boyfriend in Paris n’izindi zitandukanye.

Saràh Phenom yongewe mu gitaramo cya Rema i Kigali
Saràh Phenom aherutse guhurira na Rema mu gitaramo i Paris
Saràh Phenom na Rema bamaze kubaka ubushuti bwihariye
Saràh Phenom amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza