Mu birori byo gutanga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2023 byatanzwe ku nshuro ya munani, Denis Nsanzamahoro wamamaye ku mazina ya Rwasa muri Sinema Nyarwanda yahawe igihembo cya ‘Legend Award’ mu rwego rwo guha agaciro ibyo yakoze akiriho.
Iki gihembo cyahawe uyu mugabo umaze imyaka itatu yitabye Imana cyakiriwe na murumuna we wari uherekejwe n’imfura ya Rwasa.
Abo mu muryango we bakiriye iki gihembo bashimiye abategura Rwanda International Movie Awards kuba bakomeje kuzirikana uyu muryango.
Murumuna wa Nsanzamahoro yagize ati “Ndashimira RIMA yateguye iki gikorwa, ni iby’agaciro kuba mukomeje kuzirikana umuryango, mwakoze.”
Denis Nsanzamahoro [Rwasa] yitabye Imana tariki 5 Nzeri 2019 nyuma y’iminsi ine yari amaze mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK; yazize indwara ya diabète.
– Nemeye Platini yatunguranye mu birori
Platini P ni we wataramiye abitabiriye ibi birori mu buryo bwatunguye benshi dore ko bitari byatangajwe mbere.
Platini wari witwaje ababyinnyi nubwo yagowe n’urubyiniro rwari ruto yatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo “Mbega Byiza” na “Shumeleta”.
Ibi birori byitabiriwe n’abanyamuziki batandukanye barimo Bruce Melodie, Marina, Juno Kizigenza, Davis D, Phil Peter, Yago, Bahati Makaca n’abandi.
Hari abakinnyi ba filime baturutse mu bihugu birimo Nigeria, Cameroun, Ghana, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
– Abanyarwanda bahize ibikomeye nyuma yo kwegukana ibihembo
Ibi bihembo byatangiye gutangwa saa Yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu kugera mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.
Abanyarwanda bahembwe barimo Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge) wegukanye igihembo cya ‘Best Actor’. Uyu agaragara muri filime zitandukanye zirimo “Umuturanyi Series” na “Seburikoko”.
Clapton wari uherekejwe n’umugore we yavuze ko yaserutse ari kumwe n’abatuma ‘negukana ibihembo, bampa impamvu yo gukora.’
Ati “Filime yitwa ‘Umuturanyi’ itumye negukana iki gihembo ni umusaruro wa Covid-19, nayanditse igihe nari ntangiye kurambirwa na Gahunda ya Guma mu rugo. Abanya-Nigeria bari hano nubwo badutanze gukina filime ariko ntibaturusha, ubu turaje noneho.”
Bahavu Jeannette wahiriwe n’uyu munsi yegukanye ibihembo birimo “Best Actress”, “Best Series” yabaye “Impanga” na “People’s Choice Award” ari na yo yatumye yegukana imodoka nk’igihembo nyamukuru.
Igihozo Nshuti Mireille wegukanye igihembo cya “Best Supporting Actress” akina muri filime y’uruhererekane yitwa “Indoto Series”.
Uyu mukobwa wari uherekejwe n’umubyeyi we, yahishuye ko ibi yari yarabimusezeranyije amubwira ko azamutera ishema.
Yagize ati “Imana ishimwe cyane mbashije kugera ku isezerano nari narahaye uyu mubyeyi wanjye. Nari naramubwiye ko nzamutera ishema nkegukana igihembo nk’iki none birabaye.”
Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yegukanye igihembo cya “Best Creator”.
Igihembo cya “Best Supporting Actor” cyegukanywe na Iradukunda Abouba Ibra (Prince) ukina muri Filime ya ‘Bamenya Series’ ndetse ni n’umwe mu bakinnyi bakuru ba filime ya “The Bishop Family” yegukanye igihembo cya Best Series muri Afurika y’Iburasirazuba.
“Best Director” yabaye Niyoyita Roger wayoboye filime “The Bishop Family” mu gihe “Best Short film” yabaye iyitwa ‘‘Ingaruka’’.
Icyiciro cya “Feature Film’’ cyegukanywe na ‘‘Above the Brave’’ ya Kalinda Isaïe.
Igihembo cya “Academic Films’’ cyegukanywe na ‘‘Option Z’’ ya Dusamina Jean Claude.
Mu cyiciro cya Filime Ngufi (Short Movies), ‘Ingaruka’ ya Habiyakare Muniru ni yo yegukanye iki gihembo.
– Abanyamahanga baserutse bemye
Abakinnyi ba filime b’abanyamahanga bari mu bahembwe muri Rwanda International Movie Awards 2023.
Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu [Mr Funny] ni wegukanye igihembo cya “Best International Creator”.
IK Ogbonna yegukanye igihembo cya “Best International Actor”, Ini Edo wishimiye kugera mu Rwanda bwa mbere acyura icya “Best International Actress”.
“Best Feature Film” yabaye “When The Levees are broke” yo muri Cameroun, igihembo cya “Best Documentary” cyatwawe na “Sacrificed Innocence” yo mu Bufaransa.
Abitabiriye ibirori babanje kunyura ku itapi itukura
Ibirori byo guhemba byari bibereye ijisho
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!