Rurangirwa Ben wamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko muri filime zinyuranye, kuri uyu wa 27 Kanama 2026 yasezeranye imbere y’amategeko na Byukusenge Fabiola bitegura kurushinga.
Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bahaye inshuti n’abavandimwe, Rurangirwa Ben n’umugore we bazakorera ubukwe ahitwa ‘Hobe Nshuti Garden’ i Ndera ku wa 29 Kanama 2026.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukobwa ugiye kurushinga na Ben Rurangirwa adasanzwe abarizwa mu myidagaduro y’u Rwanda.
Rurangirwa Ben yinjiye muri sinema mu 2004 ubwo yagaragaraga muri filime ’Sometimes in April’, imwe mu zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’iyo filime yakomeje guhuza amasomo ya kaminuza no gukina, agaragara no mu yindi mishinga irimo ’Romeo & Juliet’, mbere y’uko yinjira cyane mu bihe bya filime zitambuka kuri YouTube, ubu bimaze kuba isoko rikomeye rya sinema nyarwanda.
Mu myaka yashize, Rurangirwa Ben yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe zirimo ’Mindset’, ’The Hustler’, ’Choices’, ’Impanga’, ’Isi Dutuye’, ’Ibihe n’Abantu’, ’Umuturanyi’, ’Icyaremye Gishya’, ’My Heart’, ’Urugo Rwanjye’, ’My Daughter’, ’My Husband’, ’Igihome’, ’Isezerano ry’Ikinyoma’, ’Kure y’Urukundo’, ’Inzigo’, ’Inzira y’Umusaraba’ n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!