IGIHE

Robert Mackenna wa RBA yarongoye (Amafoto)

0 11-07-2026 - saa 15:20, Nsengiyumva Emmy

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, Umunyamakuru wa RBA, Robert Cyubahiro McKenna yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Louise Uwase bari baherutse kwiyemeza kurushinga ndetse bakanasezerana imbere y’amategeko.

Ubukwe bwa Robert Cyubahiro McKenna buje bukurikira umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 25 Kamena 2026.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Robert Cyubahiro McKenna na Louise Uwase, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026 bakoze ubukwe bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri La Palisse i Gashora aha hakaba ariho hategerejwe kubera umuhango wo gusezerana imbere y’Imana no kwakira abashyitsi.

Robert Cyubahiro McKenna ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Royal FM, aho yavuye yerekeza kuri RBA by’umwihariko akaba akunzwe mu kiganiro ‘Magic drive’ gitambuka kuri Magic FM.

Muri Gashyantare 2026 nibwo Robert Cyubahiro McKenna yambitse impeta Louise Uwase.

Icyo gihe mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, Robert Cyubahiro McKenna yagize ati “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. tuzahorane iteka.”

Robert Mackenna wa RBA yasabye anakwa inkumi biyemeje kurushinga
Robert Mackenna yambitse impeta y'isezerano ry'urukundo umugore we
Akanyamuneza ni kose kuri Robert Mackenna n'umugore we bahawe umugisha n'ababyeyi
Byari ibyishimo ku mugore wa Robert Mackenna ubwo yari amaze kwambikwa impeta
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza