Umuraperi Rick Ross, amazina ye bwite akaba William Leonard Roberts II, yavuze ko ari umwere nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ku birego ashinjwa bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu rugo.
Ross yafashwe ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, i Miami Beach muri Leta ya Florida, nyuma yo kwishyikiriza polisi. Yashinjwe icyaha gikomeye cyo gukubita umuntu amuniga ndetse n’ikindi cyaha cyoroheje cyo gukubita.
Mu rukiko, umwunganizi we yasabiye umuhanzi kudahabwa igihano cyo gufungwa, ndetse Rick Ross atanga ingwate.
Nyuma yo kuva muri gereza, Ross yabwiye abanyamakuru ko ibyo ashinjwa ari ibirego by’ibinyoma kandi ko ari umwere.
Ati “Mbere na mbere, ndi umwere rwose kuri ibi birego by’ibihimbano byatanzwe kuri njye.”
Uyu muraperi yavuze kandi ko afite icyizere ku ikipe y’abanyamategeko bamwunganira, ndetse ko yizeye ko ibyo birego bizashyirwa ahagaragara ko nta shingiro bifite.
Abanyamategeko be na bo bavuze ko Ross ari “gushinjwa mu buryo butari bwo” n’uwahoze ari umukunzi we, banagaragaza ko ikirego cyatanzwe nyuma y’ukwezi bivugwa ko ibyabaye byabereyeho.
Mu buryo bwatunguye bamwe mu banyamakuru bari bamutegereje hanze ya gereza, Ross ntiyagarukiye ku kuvuga ku rubanza gusa ahubwo yahise atangaza gahunda z’ingendo z’akazi afite i Dubai n’i Paris.
Nubwo yabaye arekuwe by’agateganyo byitezwe ko azongera kwitaba Urukiko ku wa 22 Ukwakira 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!