Rick Ross yatawe muri yombi na Polisi muri Leta ya Florida, aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera umukunzi we unaherutse kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga.
Rick Ross, ubusanzwe witwa William Leonard Roberts II, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 1 Ukwakira 2026 nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Amerika abivuga.
Ifungwa rye rije nyuma y’iminsi mike uwahoze ari umukunzi we, Jazzma Kendrick, ashinje uyu muraperi kumukubita no kumugirira nabi.
Kendrick w’imyaka 39, aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza igikomere ku munwa, avuga ko cyatewe na Rick Ross.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Stories, yavuze ko uyu muraperi yajyaga amuhondagura byo kumukoreraho imyitozo yo guterana ingumi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kendrick yabwiye abagore bahura n’ihohoterwa ryo mu ngo ko batagomba gukomeza kugumana n’abagabo babahohotera, ahamya ko uwagukubise rimwe byanze bikunze aba azongera.
Ibi birego byakwirakwiriye cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, umwe mu bashyuhije izi nkuru ni umuraperi 50 Cent usanzwe atavuga rumwe na Rick Ross, uyu akaba yaragiye ashimangira ko ihohoterwa ryo mu ngo atari ibintu byo gukinisha.
Kugeza atawe muri yombi, Rick Ross yari yirinze kuvuga kuri ibi birego yashinjwaga n’umukunzi we Kendrick.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!