IGIHE

Rema agiye gutaramira i Kigali

0 21-08-2026 - saa 18:38, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema, yongeye gutumirwa mu Rwanda, aho azataramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina bigiye kuba ku nshuro ya 21 bikaba byitezwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Iki gitaramo kizaba kimwe mu bikorwa bizasoza icyumweru cyahariwe Kwita Izina, kikazahuza umuziki, umuco, ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uretse Rema watumiwe i Kigali, biteganyijwe ko hari n’abandi bahanzi bazifatanya na we muri iki gitaramo barimo Kivumbi King nabandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Si ubwa mbere Rema agiye gutaramira i Kigali, kuko yahataramiye bwa mbere mu Ugushyingo 2021, ubwo yari yatumiwe mu birori bya ‘BK All-Star Game’, nabwo bikabera muri BK Arena.

Mu 2023, Rema yari umwe mu bahanzi bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards’ byabereye i Kigali. Muri icyo gihe, yanagize amahirwe yo kuba umwe mu bahanzi bakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu muhanzi w’imyaka 26 ategerejwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Dumebi, Iron Man, Lady, Ginger Me, Woman, Bounce, Soundgasm, Holiday, Calm Down, Charm, Hehehe, Yayo na Benin Boys, ndetse n’izindi.

Umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, aho na wo hitezwe ibyamamare bitandukanye, nubwo amazina yabyo ataramenyekana.

Nyuma y’umuhango wo Kwita Izina, ni bwo hateganyijwe igitaramo cyo gususurutsa abakunzi b’umuziki kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Rema ategerejwe mu gitaramo i Kigali
Rema yataramiye i Kigali bwa mbere mu 2021
Ubwo yataramiraga i Kigali bwa mbere, Rema yabyiniwe na Higa Sharon waje kuvamo n'umu DJ ukomeye
Rema yongeye kugaruka i Kigali mu 2023 ubwo yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards
Mu 2023 Rema yagize amahirwe yo kuba umwe mu bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza