RED Iyizire ni umwe mu bahanzi bashya mu muziki w’u Rwanda. Uyu mukobwa yinjiye mu muziki afashijwe na Derek Sano wamenyekanye mu itsinda rya Active, ahita ashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Iyizire’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, RED Iyizire yemeje ko ari umukobwa wa Senderi Hit, ariko yirinda kugira byinshi atangaza ku muryango we.
Ibi yabigarutseho ubwo yabazwaga niba yaba akomora impano ye ku bo mu muryango we, nyuma yo kuvuga ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri umwana.
Ati “Kuva namenya ubwenge, ndibuka ko wasangaga nkunda kuririmba. Abantu benshi bo mu muryango bararirimba.”
Uyu mukobwa yabanje kugorwa no gusubiza umunyamakuru washakaga kumenya niba koko ari umukobwa wa Senderi Hit.
Yavuze ko nubwo mu muryango we harimo abantu bazwi, we yifuza kwiyubakira izina binyuze mu muziki we.
Ati “Ntabwo habura abantu bo mu muryango b’ibyamamare, ariko njye ngiye gukora umuziki ku giti cyanjye.”
RED Iyizire yatunguwe no gusanga umunyamakuru azi ko ari umukobwa wa Senderi Hit. Icyakora, yirinze kugira byinshi atangaza kuri se, agaragaza ko yifuza ko ikiganiro cyibanda ku muziki we aho kwibanda ku muryango akomokamo.
Abajijwe uko yiyumva kuba yinjiye mu muziki mu gihe agiye gukorera mu ruganda rumwe na se, Senderi Hit, yagize ati “Naje kuvuga kuri RED.”
Senderi Hit ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunze kurinda ubuzima bwabo bwite, ku buryo bitari byoroshye kumenya amakuru menshi ku muryango we, arimo ayerekeye abana be n’ababyeyi babo.
Uretse umuziki, RED Iyizire ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge, aho yiga ibijyanye n’ubwubatsi n’ubumenyi bwabwo (Engineering).
Derek Sano yavuze ko yahisemo gufasha RED Iyizire nyuma yo kumwitegereza mu gihe cy’amezi atandatu, akagenzura ubuhanga afite mu muziki.
Nyuma yo kubona ubushobozi bwe, yiyemeje kumufasha mu rugendo rwe nk’umuhanzi ufite ubunararibonye mu muziki kandi wanawize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!