Umuhanzi w’Umunyamerika Robert Sylvester Kelly, wamamaye ku izina rya ‘R. Kelly’, yasabye Perezida Donald Trump kumubabarira ku gifungo cy’imyaka 31 yakatiwe.
Ni ubwa mbere R. Kelly asabye imbabazi uyu muyobozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze ku munyamategeko w’ibiro by’ubvucamanza bwo muri iki gihugu. Uyu muririmbyi yasabye ko yakoroherezwa igihano nubwo imbabazi zitaremezwa.
Ni igifungo yakatiwe mu rubanza rwabereye i New York mu 2021 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iyezandonke, gucuruza abagore n’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure hagamijwe kubasambanya akatirwa imyaka 30.
Kelly wari umaze imyaka myinshi afunze, mu rundi rubanza rwabereye mu mujyi wa Chicago mu 2022, yahamijwe ibindi byaha byo gutunga amashusho y’urukozasoni y’abana no kubashora mu ngeso z’ubusambanyi.
Yakatiwe imyaka 20, isubikiye muri 30 yari yarakatiwe mbere yari ari gukora muri gereza, ariko hongerwaho undi mwaka umwe yose hamwe ikaba 31.
Natababarirwa, R. Kelly w’imyaka 59 y’amavuko azakomeza gufungirwa muri gereza yo muri Leta ya North Carolina muri Amerika kugeza muri Mutarama 2046.
Umunyamategeko we, Beau Brindley, yari amaze umwaka urenga asaba Trump kubabarira umukiliya we.
Muri 2025, uyu munyamategeko yanditse asaba ko R. Kelly yahita afungurwa ako kanya agataha mu rugo kuko yavugaga ko ubuzima bwe bugeze aharindimuka bitewe n’abacungagereza batatu yashinjaga ko bafite umugambi wo kumwicisha abagororwa bagenzi be kugira ngo bafungurwe.
Perezida Trump ntacyo aravuga ku mbabazi z’uyu muhanzi utari warigeze wemera na kimwe mu byaha byose yashinjwaga. Icyakora hari abo Trump aherutse kubabarira mu birori by’isabukuru y’imyaka 250 igihugu cye kimaze kibonye ubwigenge.
Abo ntabwo bari barimo Diddy wari wasabye kubabarirwa nk’uko byari byitezwe na benshi bijyanye n’ubucuti afitanye n’uyu muyobozi uri mu bakomeye ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!