Producer Prince Kiiiz, umaze kubaka izina mu gutunganya indirimbo ndetse waninjiye mu muziki nk’umuhanzi, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amushinja gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Prince Kiiiz yavuze ko abantu bavuga ayo makuru ari abatamuzi kandi badasobanukiwe impamvu umubiri we wahindutse.
Ati "Hari igihe umubiri w’umuntu uhinduka bitewe n’akazi kenshi cyangwa siporo akora buri munsi. Abavuga ko umubiri wanjye wahindutse ni abantu tutarahura, ntibazi ubuzima mbamo."
Ku birebana n’abamushinja gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko nubwo ayo magambo amubabaza, yihata kuyirengagiza aho kujya impaka na buri wese.
Ati "Abantu batanga ibitekerezo ni benshi, kandi ibyo ni ibintu abantu benshi banyuramo. Ntabwo wajya usubiza buri wese ushaka kukwangiriza amahoro yawe. Umuntu agira abafana n’abanzi; iyo ushaka gutera imbere, wima amatwi abakwanga ugakomeza urugendo."
Prince Kiiiz yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakunzi b’umuziki gushyira imbere gufatanya no gushyigikirana aho gusenyana, kugira ngo umuziki w’u Rwanda ukomeze gutera imbere.
Ati "Icyo nababwira ni uko dukwiye gukundana no gufashanya. Twese twifuza kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Gusenyana ntacyo bitugezaho, iyo umuntu yakoze umushinga mwiza, icyiza ni ukumushyigikira aho kumurwanya."
Prince Kiiiz ni umwe mu batunganya indirimbo bagezweho muri iyi minsi. Uretse umwuga wo gutunganya umuziki, yanatangiye urugendo rwo kuririmba, aho amaze gusohora indirimbo zirimo Uwa Dange, Samantha na Promise yakoranye na Là Reïna.
Aheruka kandi gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Prayers’, mu gihe yanateguje album ye ya mbere ndetse n’igitaramo cyo kwimurika nk’umuhanzi wa muzika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!