IGIHE

Platini arwariye muri CHUK

0 8-06-2026 - saa 13:25, Nsengiyumva Emmy

Kuva ku mugoroba wo ku wa 7 Kamena 2026, Nemeye Platini ari mu bitaro bya CHUK aho arwariye, gusa Umuyobozi wa KINA Music, Ishimwe Clement yavuze ko atarembye byo guca igikuba.

Ibi Ishimwe Clement yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe niba koko uyu muhanzi arwaye bikomeye nk’uko byari byatangiwe kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ishimwe Clement yavuze ko “Nibyo koko ararwaye ariko ntabwo bikomeye byo guca igikuba, yagiye kwa muganga ku wa 7 Kamena 2026 birangira arayeyo ariko igihe icyo aricyo cyose yataha kuko ntabwo bikomeye cyane.”

Nubwo yirinze kugaruka ku burwayi bwa Platini, Ishimwe Clement yavuze ko uyu muhanzi aherutse gufatwa n’uburwayi agenda abukerensa kugeza ubwo bimugoye yisanga kwa muganga ndetse bituma arara mu bitaro bya CHUK.

Platini ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC.

Nyuma yo kuva muri Dream Boys, Platini watangiye umuziki ku giti cye yakoze indirimbo nyinshi zirimo ‘2009’, ‘Jeje’ yakoranye na Davis D, ‘Jirewu’ n’izindi zirimo iyitwa ‘Icupa’ yamenyekanye cyane.

Platini ari mu bitaro bya CHUK icyakora Ishimwe Clement wa KINA Music ntiyemeranya n'abaca igikuba ko yarembye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza