IGIHE

Patycope agiye gukora ubukwe

0 21-09-2026 - saa 14:44, Nsengiyumva Emmy

Rukundo Patrick wamenyekanye nka Patycope mu myidagaduro yo mu Rwanda, ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umukobwa witwa Ineza Emmanuella bamaze igihe bakundana, ndetse bakaba baherutse no kubyarana imfura yabo.

Mu butumire Patycope yahaye inshuti ze, yemeje ko we n’umukunzi we bazasezerana imbere y’amategeko ku wa 24 Ukuboza 2026.

Patycope na Ineza Emmanuella bitegura gusezerana imbere y’amategeko, nyuma y’imyaka itanu ishize batangiye urugendo rw’urukundo.

Patycope ni izina rizwi mu myidagaduro y’u Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye mu gufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Uyu musore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga amaze imyaka itanu mu rukundo na Ineza Emmanuella, na we wamenyekanye nk’umuhanga mu kubyina, akabifatanya n’itangazamakuru.

Uyu mukobwa witegura gusezerana imbere y’amategeko na Patycope, yamenyekanye cyane mu kiganiro yakoraga kuri TV1, aho icyo gihe yabifatanyaga no kubyina.

Icyakora, nyuma y’igihe yaje kubivamo byose atangira gukora indi mirimo, ndetse kuri ubu agiye gukora ubukwe amaze igihe atakiri mu bikorwa by’imyidagaduro.

Ineza Emmanuella ni we ugiye kurushinga na Patycope babyaranye
Patycope na Emmanuella bamaze imyaka itanu batangiye urugendo rw'urukundo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza