Rev. Pst Alain Numa yatangaje ko Imana yamuhaye “iyerekwa” ku bibazo byugarije abana b’abahungu mu Rwanda birimo no kujyanwa mu bijyanye no kuryamana n’abo bahuje igitsina, bizezwa kuzakuramo amafaranga menshi, bituma atangiza umuryango ‘Boys to Men’ utegura aba bana kuzavamo abagabo baboneye.
Byatumye mu 2023 atangiza umwiherero ‘Boys To Men’ ujyanwamo abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 10-16, mu kubaha amasomo n’indangagaciro bibategurira kuzavamo abagabo babereye u Rwanda n’Isi.
Iby’iyerekwa yagize mbere yo gutangira uyu mushinga, Rev. Pst Alain Numa yabigarutseho ku wa 26 Nyakanga 2026, mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali hasozwa icyiciro cya Kane cy’abana 68 b’abahungu bari muri iyo myaka bitabiriye uyu mwiherero, bari bamazemo icyumweru mu Karere ka Bugesera mu Kigo GasoreSerge Foundation.
Ati ‘‘Byaje nk’iyerekwa. Mu gihe nkibitekereza, Imana itangira kunyereka ibibazo by’abahungu. […], mbona ibibazo bya gatanya bihari biterwa n’umugabo utarateguwe.’’
‘‘Kuba umugabo si ukubyara, kuba umugabo si ugushinga urugo, hari ubugabo uba ugomba kubaka mbere y’ibyo bintu byose. Nsanga na byo ni ikibazo. […] Ibiri aha hanze by’ubusinzi n’uburaya birahari, noneho hajemo internet ibihakorerwa ni bibi cyane, hadutse n’ibindi rero by’ibishitani bituruka hanze na byo bitangiye kutwinjirira mu bana kandi baza bakamubwira bati ‘Nuza urabonamo amafaranga’, ubwo ni ubutinganyi n’ibiki byose, biruzuye aha.’’
Rev. Pst Alain Numa yavuze ko uyu mwiherero awutangiza mu 2023, yari yabonye n’ibindi bibazo birimo kuba usanga ababyeyi benshi bahugiye mu gushaka amafaranga ntibagire umwanya wo kuganira n’abana.
Ibi bituma umwana w’umuhungu bamureresha igitsure cyinshi bikabije bamwumvisha ko agomba gukomera ntagaragaze amarangamutima ye, bikamuviramo ibirimo kwishora mu ngeso mbi akaba yanabura uwo agisha inama.
Ati “Icya mbere harimo n’ababyeyi badahari, ntabwo bafite umwanya uhagije ku bana. Hari ababyeyi bitwara gisimba mu rugo, abana bakabura aho bamuhera ugasanga harimo kudahuza mu rugo. Harimo noneho abana bafite ibigare ku mashuri yabo, hari abadafite bakuru babo cyangwa ba se kubera kurerwa n’ababyeyi b’abagore gusa (single mothers), ugasanga umwana ntafite umuganiriza. Ni muri ibyo byiciro.’’
Abana bitabira umwiherero ‘Boys To Men’ bahabwa amasomo n’inzobere mu bintu bitandukanye, aho nko kuri iyi nshuro hahugurwa icyiciro cya kane hari abaturutse mu Muryango Imbuto Foundation babigishije ibijyanye n’ubuzima bw’imitekerereze, n’ubuzima bw’imyororokere.
Impamvu ni uko usanga kenshi ababyeyi batabuganiriza abana hakiri kare, bikabyara ingaruka z’uko hari abahungu batera inda zitateganyijwe kubera amakuru badafite.
Bigishijwe kandi amasomo ku gukunda igihugu no kukirinda, hanifashishwa filime "The 600" igaruka ku butwari bw’Inkotanyi, bayerekwa mu kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda cyane cyane ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugamba rwo kubohora igihugu.
Banigishijwe n’uwahagarariye Polisi y’u Rwanda (RNP), ku bijyanye no kuzavamo abagabo batarangwa n’ihohotera yaba iryo mu ngo n’ahandi, ndetse no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Aba bana kandi banaganirijwe n’abarimo Senateri Dr. Charles Murigande wabasobanuriye amateka y’u Rwanda, baganirizwa n’abahagarariye Inteko y’Umuco bakundishwa Ikinyarwanda no kukivuga neza ndetse no gusigasira umuco Nyarwanda, bagira n’umupasiteri ubigisha ku birimo kuzavamo abagabo bafite indangagaciro za gikirisitu.
Bigishijwe kandi imirimo yo mu rugo irimo gusasa, kwifurira imyenda, gutegura amafunguro, gukora amasuku nko koza amasahane ndetse n’indi itandukanye yafatwaga nk’ireba abakobwa gusa mu Rwanda rwo hambere.
Icyari kigamijwe ni ukugira ngo umwana w’umuhungu akure afite ubumenyi bw’ibanze bwatuma abasha kwiyitaho aramutse yisanze mu buzima bumusaba kuba ari kure y’ababimukoreraga, ndetse akaba yanayikora bitagombereye gutegereza abandi barimo abakozi bo mu rugo.
Banahawe amasomo ku bijyanye n’imikoreshereze myiza y’imbuga nkoranyambaga, dore ko ziri mu biri koreka urubyiruko rukisanga mu bishuko bitewe n’ibyo bazibonyeho, cyangwa ugasanga umwana ahora kuri telefoni ntatange umusaruro no mu ishuri.
Bigishijwe kandi amasomo abategurira kuba ba rwiyemezamirimo beza, abana batatu batanze imishinga myiza ihiga indi bagenerwa ibihembo bizabafasha kuyishyira mu bikorwa.
Ryan Cyiza Migabo w’imyaka 16 ukomoka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, ni we ufite umushinga w’ikoranabuhanga wabaye uwa mbere akaba yarawise yise ‘Ambient’, aho ahanga ‘websites’ zigurishwa zafasha abashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Ati ‘‘Muri uyu mwiherero nahigiye ko ubuzima bushobora guhinduka, bityo ko ngomba kumenya uko nitwara bijyanye n’impinduka ziri kuba. […] Nize kuba kure y’ababyeyi, kwitekera kuko hari igihe twahataga ibitoki, tugategura inyama, tukoza ibyombo, tugafura.’’
Umushumba muri Zion Temple, Olivier Kwizera akaba afite umwana mu basoje uyu mwiherero, yavuze ko kimwe mu byatumye afata umwanzuro wo kujyana umwana we akiyungura ubu bumenyi ari uko usanga hari aho uburinganire bwumviswe nabi, bigatuma abana b’abahungu batangira gukura badafite icyizere.
Kuva mu 2023 umwiherero ‘Boys to Men’ umaze kwitabirwa n’Abana basaga 320 b’abahungu, kongeraho 68 bawusoje muri iki cyiciro cya kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!