IGIHE

Papa Sava, Bamenya na Dr Nsabii bahuriye muri filime nshya ‘Shuwa dilu’ (Video)

0 19-06-2024 - saa 20:01, Nsengiyumva Emmy

Kuva ku wa 17 Kamena 2024 abakunzi ba sinema nyarwanda bari bamaranye igihe amatsiko ya filime nshya ‘Shuwa dilu’ batangiye gushyirwa igorora kuko yatangiye gutambuka kuri Zacu TV.

Iyi filime yatangiye gutambuka kuri Zacu TV kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu mu gihe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru hatambuka izerekanywe mu minsi y’akazi y’icyumweru.

Iyi filime yakozwe na Zacu Entertainment yayobowe na Niyoyita Roger umaze kwandika izina mu gukora kuri filime zikomeye mu Rwanda.

Ni filime igaragaramo Papa Sava ukina yitwa ‘Superi’, Bamenya agakina yitwa ‘Waxi’ mu gihe Dr Nsabii we akina yitwa ‘Londoni’.

Mu kiganiro na Nelly Wilson Misago uyobora Zacu Entertainment, yabwiye IGIHE ko iyi filime ishingiye ku nkuru ya Superi na Waxi bakina nk’abasore babiri bafashe icyemezo cyo gukodesha inyubako nini mu rwego rwo gushaka uko bayibyaza umusaruro.

Ubuzima bw’aba basore n’umukozi wabo Londoni, nibwo bushingiyeho inkuru y’iyi filime ifite ‘Seasons’ enye, buri imwe ikagira ‘episodes 13’ buri imwe ifite iminota 26.

Misago avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi filime bakigize mu rwego rwo guhuza abafite amazina muri sinema y’u Rwanda bityo bikabera icyitegererezo abandi ko bakwiye guhuza imbaraga bagakorana.

Bamenya umaze kubaka izina muri sinema ari gukina muri iyi filime nshya ya Zacu Entertainment
Bamenya na Dr Nsabii basanzwe bazwi nk'abanyarwenya bakomeye, bahuriye muri filime nshya
Papa Sava mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime
Zacu Entertainment niyo yatunganyije iyi filime nshya
Bwa mbere Dr Nsabii na Papa Sava bahuriye muri filime imwe
Papa Sava na Dr Nsabii ni bamwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza