IGIHE

Olvis wo muri Active agiye kongera gukora umuziki ku giti cye nyuma y’imyaka 13

0 7-09-2026 - saa 13:33, Nsengiyumva Emmy

Olvis Mugabo, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya ‘Active Again’, yatangaje ko agiye gusubukura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi ku giti cye, nyuma y’imyaka 13.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Olvis yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘See’, izabimburira uru rugendo rwe rushya nk’umuhanzi ku giti cye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Olvis yashimangiye ko kuba agiye kongera gukora umuziki ku giti cye bidatewe n’ikibazo yaba afitanye na bagenzi be bagize Active.

Ati “Active nta kibazo na kimwe dufitanye. Ni wa mwanya muba muri mu itsinda rimwe, ariko buri wese akagira ibikorwa bye nk’umuhanzi ku giti cye. Ngira ngo muranabizi ko muri Nyakanga 2026 hari igitaramo twahuriyemo muri Mundi Center.”

Olvis, wamaze guteguza indirimbo nshya yise ‘See’, yavuze ko afite indirimbo nyinshi ku buryo yanakoramo album, ariko ko azagenda azishyira hanze imwe ku yindi. Ibi bigaragaza ko yateguye ibikorwa byinshi byo kumufasha gusubukura urugendo rwe rw’umuziki.

Olvis Mugabo, wari usanzwe ari umubyinnyi, yatangiye umuziki mu 2010, mbere y’uko we na bagenzi be bashinga itsinda rya Active muri Kanama 2013.

Iri tsinda ryanditse amateka ubwo ryitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ryahurizaga hamwe abahanzi bakomeye mu Rwanda, nyuma y’amezi atandatu gusa rishinzwe.

Kuva icyo gihe, Active yahise iza mu matsinda akomeye yari mu Rwanda. Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, ibikorwa byayo birimo gusohora indirimbo nshya byagiye bigabanuka.

Nubwo buri wese mu bagize Active yagiye ahugira mu bikorwa bye bwite, ntabwo bigeze bagirana ibibazo. Bakomeje kuba hafi no kugaragaza ko biteguye gukorana, nk’uko byagiye bigaragara mu bitaramo bitandukanye bahuriyemo.

Olvis wo muri Active agiye kongera kwikorana umuziki nyuma y’imyaka 13
Olvis yari amaze imyaka 13 ahugiye kuri 'Active Again' mbere y'uko yongera gusubukura umuziki ku giti cye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza