Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nigeria, Olu Jacobs, yapfuye afite imyaka 84.
Uyu mugabo wamamaye cyane muri sinema ya Nigeria izwi nka Nollywood, yari umwe mu bakinnyi bakomeye bayigize kandi yari amaze imyaka myinshi akora uyu mwuga.
Umugore we, umukinnyi wa filime w’inararibonye Joke Silva, ni we watangaje urupfu rwa Olu Jacobs.
Olu Jacobs yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo My Kingdom, Covert Operation na One Fine Day. Yafatwaga nk’umwe mu basaza bakomeye muri sinema ya Nollywood.
Mu myaka isaga 50 yamaze akora umwuga wo gukina, yahawe ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya African Movie Academy Award nk’umukinnyi mwiza w’igitsina gabo.
Mu 2011, Olu Jacobs yahawe umudari w’igihugu wa Nigeria witwa Member of the Order of the Federal Republic (MFR) kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda za filime muri icyo gihugu.
Afatanyije n’umugore we Joke Silva, bashinze ikigo cya Lufodo Group ndetse na Lufodo Academy of Performing Arts, bigira uruhare mu guteza imbere no guhugura abahanzi bakora ibijyanye n’imyidagaduro muri Nigeria.
Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Olu Jacobs yari yaragabanyije kugaragara mu ruhame kubera ibibazo by’ubuzima. Mu 2021, umugore we yatangaje ko yari yarasanzwemo indwara yitwa Dementia with Lewy bodies, igira ingaruka ku mikorere y’ubwonko.
Mbere y’urupfu rwe, hari hashize igihe havugwa amakuru atandukanye avuga ko Olu Jacobs yapfuye, ariko umuryango we ukayanyomoza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!