IGIHE

Oldies Music Festival, Iwacu Muzika Festival,Gen-Z Comedy, Intayoberana na Rwanda Auto Fest… Twinjirane muri Weekend ishyushye

0 23-07-2026 - saa 16:49, Nsengiyumva Emmy

Ubusanzwe bavuga ko impeshyi ijyana n’ibirori byinshi, kandi ni ko bimeze muri iyi minsi. Uretse ubushyuhe busanzwe bw’ikirere, n’ubw’imyidagaduro burazamuka, aho hirya no hino hategurwa ibitaramo n’ibirori bikomeye.

Mu mpera z’iki cyumweru, kuva i Kigali kugeza i Musanze, hategerejwe ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Gen-Z Comedy

Ibirori by’urwenya bya Gen-Z Comedy, bisanzwe biba kabiri mu kwezi, byongeye kugaruka. Bitegerejwe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, bikazahuza abanyarwenya batandukanye barimo Rusine Patrick n’abandi bamaze kubaka izina muri uyu mwuga.

Uretse urwenya, abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi barimo Juno Kizigenza, Itorero Intayoberana na Ambassadors of Christ Choir, mu gihe Junior Giti ari we uzayobora ikiganiro kizahuza abitabiriye ibi birori.

Afro Carnival Festival

Ku wa 24 Nyakanga 2026, muri Camp Kigali hategerejwe Iserukiramuco rya Afro Carnival Festival, rizahuza abahanzi batandukanye barimo Emmy BlaQ, Element EleeeH, Juss Gigi na Kivumbi King.

Hazaba kandi hari abandi barimo Miss Muyango, DJ Pyfo, Joxy Parker n’abandi.

Oldies Music Festival

Ku wa 25 Nyakanga 2026, muri Kigali Universe hategerejwe Oldies Music Festival, iserukiramuco rikundwa n’abakunda umuziki wo hambere.

Abazaryitabira bazasusurutswa na Wyre wo muri Kenya, DJ Fresh Freddie, DJ Infinity, DJ RY na DJ Nano.

René Patrick na Tracy Agasaro

Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro bateguye igitaramo bise "In Christ Now Worship Experience", giteganyijwe ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abaramyi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo barimo Ben na Chance, Bella Kombo, Ebuka Songs, Zoravo, Kenneth na Rebirth Worship.

Itorero Intayoberana

Itorero Intayoberana, rimaze kubaka izina mu kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda, rizakora igitaramo cyiswe "Gira u Rwanda" ku wa 25 Nyakanga 2026 mu ihema rya Kigali Serena Hotel.

Abazacyitabira bazasusurutswa n’imbyino gakondo, indirimbo z’umuco ndetse n’umukino uzaba utanga ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko gukora cyane no kudacika intege.

Hazerekanwa kandi imbyino gakondo zirimo iziherekejwe n’ingoma, amayugi n’indirimbo zigaruka ku butwari, gukunda igihugu no kwigira.

Rwanda Auto Fest

Ku wa 26 Nyakanga 2026, muri parikingi ya CHIC hategerejwe Rwanda Auto Fest, ibirori byo kumurika imodoka zidasanzwe.

Abazabyitabira bazabona imodoka zifite umwihariko mu bwiza, agaciro n’imiterere, banasusurutswe n’umuziki uvangwa n’aba-DJ batandukanye.

Iwacu Muzika Festival yerekeje i Musanze

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bikomereje mu Mujyi wa Musanze, aho bizabera kuri Stade Ubworoherane ku wa 25 Nyakanga 2026 mu gihe Riderman azaba ariwe muhanzi mukuru w’umunsi.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Kivumbi King, Kenny Sol, Bushali, Marina, Amazone, Ross Kana, Chriss Eazy na Davis D.

Tunataka ku Enjoy

Ku wa 25 na 26 Nyakanga 2026, muri Mundi Center hategerejwe igitaramo cy’iminsi ibiri "Tunataka ku Enjoy", kizahuza abakunzi b’umuziki n’abahanzi batandukanye.

Mu bazataramira abazacyitabira harimo Azawi, Nel Ngabo, Kirikou, Christopher, Mike Kayihura, Davis D n’abandi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza