IGIHE

Nyuma yo gutaramira muri Canada, Nel Ngabo yakomereje muri Amerika

0 30-09-2026 - saa 10:51, Nsengiyumva Emmy

Nel Ngabo yakomereje urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutaramira muri Canada mu gitaramo “Beyond Borders” cyahuriyemo abahanzi barimo Kevin Kade, Element EleéeH na DJ Brianne, ndetse na The Ben wacyitabiriye atunguranye.

Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026. Nyuma yacyo, Nel Ngabo yerekeje muri Amerika, aho ateganyijwe kuririmba mu birori bizasoza inama mpuzamahanga y’ubucuruzi n’ishoramari itegurwa na East Africa Business Network (EABN).

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 21, iteganyijwe ku wa 2 n’uwa 3 Ukwakira 2026 kuri The Westin Irving Convention Center, mu Mujyi wa Irving muri Leta ya Texas.

Igamije guhuza abayobozi b’ibigo, abashoramari, abacuruzi, ba rwiyemezamirimo, abanyamwuga n’Abanyafurika baba mu mahanga, kugira ngo baganire ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Afurika y’Iburasirazuba na Amerika.

Uyu mwaka, izibanda ku buryo bwo guteza imbere ishoramari ryambukiranya imipaka, guhanga amahirwe mashya y’ubucuruzi no gushimangira imikoranire hagati y’impande zombi.

Ku mugoroba wo ku wa 3 Ukwakira, abazitabira iyi nama bazahurira mu birori byo gusangira no gusabana bya “Gala Dinner”, ari na byo Nel Ngabo azataramiramo.

Nel Ngabo yatangiye umuziki mu 2017. Mu 2019, yasinyanye amasezerano na KINA Music nyuma y’uko iyi nzu ifasha abahanzi ishimye impano ye.

Kugeza ubu, amaze gukorana na KINA Music album eshatu ze bwite, ndetse na “Vibranium” yahuriyemo na Platini.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Muzadukumbura”, “Solo”, “Mutuale”, “Imyaka 3 Rmx” na “Zoli”, n’izindi.

Nel Ngabo azaririmba mu nama ihuza abashoramari n’abanyemari bo muri Afurika na Amerika
Nyuma yo gutaramira muri Ottawa, Nel Ngabo yahise akomereza muri Amerika
Nel Ngabo yatanze ibyishimo mu gitaramo aherutse kwitabira muri Ottawa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza