Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, mu gihe Igisonga cya Mbere yabaye Keza Maolithia naho icya Kabiri aba Kayumba Darina.
Ibirori byo gutora no gutangaza Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 byabereye muri Intare Conference Arena aho byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Werurwe 2022, bisozwa mu rukerera rwo ku Cyumweru.
Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize wa 2021.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.
Agikandagira mu irushanwa, ubwiza bwe bwaratangariwe kugeza n’aho Miss Mutesi Jolly wari mu bagize Akanama Nkemurampaka yeruye akamubwira ko ari ‘Mwiza’.
Umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko kwiga kwizigama kuva mu buto, yawise ‘Igiceri Youth Program’. Ateganya kuwushyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga azakorera mu bigo by’amashuri, akazanifashisha ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.
Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016.
Ikamba rya 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, 2019 amahirwe yasekeye Nimwiza Meghan, akurirwa mu ngata na Nishimwe Naomie mu 2020 mu gihe irya 2021 rifitwe na Ingabire Grace.
UKO IGIKORWA CYO GUHITAMO NYAMPINGA W’U RWANDA WA 2022 CYAGENZE:
Byari ibyishimo ubwo Muheto Nshuti Divine yambikwaga ikamba
🥁 DRUM ROLL...🥁
Miss Rwanda 2022 is Nshuti Muheto Divine!
CONGRATULATIONS🍾🎉#MissRwanda2022 pic.twitter.com/oHFkAXzfeS
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Ibyishimo byasaze mu muryango wa Muheto!
Nyirasenge wa Nshuti Divine Muheto yavuze ikiri ku mutima we.#MissRwanda2022 pic.twitter.com/65s2fTuzud
— IGIHE (@IGIHE) March 20, 2022
IHERE IJISHO
Uko byari bimeze ubwo Nshuti Muheto Divine yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022.#MissRwanda2022 pic.twitter.com/J9xeFHyWmR
— IGIHE (@IGIHE) March 20, 2022
MISS RWANDA WA 2022 N’IBISONGA BYE
Imitima yadihaga hagati ya Muheto Divine na Keza Maolothia mbere y’uko hatangazwa Miss Rwanda wa 2022
WATCH: The adrenaline rush was so real!
The moment that gave us all goosebumps, as we were waiting for the new Miss Rwanda to be crowned!#MissRwanda2022 pic.twitter.com/vqTBYqebPU
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Abakobwa bahawe ibihembo bitandukanye:
Abakobwa bahawe ibihembo bitandukanye muri #MissRwanda2022:
- Nyampinga wagaragaje umushinga ufite udushya (Miss Innovation): Uwimana Jeannette [No 68]
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
– Umukobwa wabaye uwa mbere mu Kumenyekanisha Ubuzima bw’Imyororokere: Bahari Ruth [No 3]
– Umukobwa wabaye uwa mbere muri Siporo: Uwimana Marlene [No 69]
– Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic): Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]
– Nyampinga w’umunyampano (Miss Talent): Saro Amanda [No 48]
– Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity): Nshuti Muheto Divine [No 44]
– Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage): Ruzindana Kelia [No 47]
– Nyampinga wagaragaje umushinga ufite udushya (Miss Innovation): Uwimana Jeannette [No 68]
– Hirya kuri Twitter, Muheto arashyigikiwe
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kuganira isegonda ku rindi ibyerekeye Miss Rwanda. Ni cyo kigezweho ahantu hose ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta ntibariye iminwa mu kwerekana abo bashyigikiye.
Wowe ni inde uri guha amahirwe?
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, we ntiyigeze ajijinganya!
Muheto is my favorite
— Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) March 19, 2022
– Amakamba ya mbere yatangiye gutangwa
00:25: Abakobwa bose ukuyemo batatu bakomeje mu cyiciro cya nyuma bahamagawe ku rubyiniro aho bagiye guhabwa amakamba atandukanye asanzwe atangwa muri Miss Rwanda.
Nshuti Muheto Divine yavuze ibintu by’ingenzi byamufashije kuba ageze muri batatu ba nyuma.#MissRwanda2022 pic.twitter.com/VkVziHsQZu
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Keza Maolithia ati “Byose ni Imana”#MissRwanda2022 pic.twitter.com/kZ1HLmwZl8
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Kayumba Darina ntiyigeze atekereza ko ashobora kugera aho ageze uyu munsi.#MissRwanda2022 pic.twitter.com/xOODAyKjDD
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
– MISS uzahembwa na IGIHE agiye gutoranywa
00:05: Abakobwa batatu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abanyempano ni bo batangiye kwerekana icyo bashoboye imbere y’imbaga iteraniye muri Intare Arena.
Muri iki cyiciro cya ‘Miss Talent’ hahatanye batatu barimo Uwimana Marlène ukina ‘Karate’ ndetse akaba anafite umukandara wa gatandatu ‘Marron’; umuririmbyi ubifatanya no kurapa, Kayumba Darina na Saro Amanda na we ufite impano yo gucuranga piano no kuririmba ndetse akaba asanzwe ari Producer.
Uwegukana iri kamba azahabwa 2.400.000 Frw na IGIHE nk’igihembo kigomba guherekeza ikamba rye.
00:03: Abagize Akanama Nkemurampaka basubiye mu byicaro byabo nyuma yo kwiherera no guteranya amanota, harebwa uko abakobwa bitwaye mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
23:50: DJ Toxxyk waserutse mu mwambaro w’Imandwa wahanzwe na Moshions yakiriye Dj Ira na we atangira kuvanga imiziki. Uyu mugabo ufite ukuboko kwizihira benshi mu bakunzi ba muzika, yeretswe urukundo binyuze mu ndirimbo yacuranze.
– ABAKOBWA BATATU BAKOMEJE MU CYICIRO CY’UVAMO MISS RWANDA WA 2022
1. Kayumba Darina [No 25]
2. Keza Maolithia [No 27]
3. Nshuti Muheto Divine [No 44]
– Mu gikari cya Miss Rwanda imitima iradiha…
Mu gihe abakobwa batanu biteguraga kuzamuka ku rubyiniro imitima yadihaga. Babanje gusenga biragiza Uwiteka, barangije baraseruka bajya kwiyereka abagize Akanama Nkemurampaka.
23:38: Abagize Akanama Nkemurampaka basubiye mu byicaro byabo. Bagiye kwakira abakobwa batanu bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma babiyereka mbere y’uko hatangazwa batatu bari butorwemo Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye bibiri.
– Bruce Melodie yahagurukije abari muri Intare Arena
Umuhanzi uri mu bahetse umuziki w’u Rwanda ku bitugu, Bruce Melodie, yaryohereje abitabiriye ibi birori binyuze mu bihangano bye bitandukanye byamaze kwigarurira imitima ya benshi.
Mu minota 20 uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zirimo “Henzapu”, “Catherine”, “Izina”, “Sawa sawa” yakoranye na Khaligraph Jones, “Katapilla”, “Bado”, “Uzandabure” n’izindi.
Mu muziki uryoheye ugutwi wacuranzwe na Symphony Band [iyo abakunzi b’umuziki bita Band y’Imana] benshi bagaragaje ko banyuzwe cyane.
23:16: Bruce Melodie yageze ku rubyiniro atangira kuririmbira abitabiriye iki gikorwa cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2022.
Uyu muhanzi yacurangiwe na Symphony Band iri mu zifite izina mu gucuranga umuziki wa ‘live’ mu gihugu.
23:13: Nyuma yo gutoranya abakobwa batanu bakomeje mu kindi cyiciro, abagize Akanama Nkemurampaka bongeye kujya kwiherera aho bagiye kubarura amajwi mbere y’uko hatangazwa abakobwa batatu ari na bo bari buvemo Miss Rwanda wa 2022.
– ABAKOBWA BATANU BAGIYE KUVAMO MISS RWANDA 2022
1. Ruzindana Kelia [No 47]
2. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]
3. Nshuti Muheto Divine [No 44]
4. Kayumba Darina [No 25]
5. Keza Maolithia [No 27]
22:56: Abanyamakuru Sam Kalisa na Abera Martina batangiye gutangaza abakobwa batanu bakomeza mu cyiciro cya nyuma ari na bo bavamo Miss Rwanda.
Uwa mbere muri bo ni Ruzindana Kelia [No 47] wakomeje ku itike akesha kuba ari we watowe cyane.
Abatuye mu mahanga n’abatageze ku Intare Arena bakurikiranye irushanwa nta nkomyi
Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda, bwazirikanye abakunzi b’iri rushanwa ariko batabashije kubona uburyo bwo kugera kuri Intare Arena ndetse n’abatuye mu mahanga by’umwihariko.
Ni muri urwo rwego hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bashobora kwifashisha bakurikirana iri rushanwa. Bisaba kugura itike ya 5000 Frw.
Ushaka gukurikirana ibi birori yifashisha urubuga rwa ‘watch.rw’, akabona uburyo bwo kwishyura amafaranga, ubundi agakurikirana iri rushanwa nta nkomyi.
A spectacular show deserves a great venue! Welcome to @IntareArena, our home tonight as we crown #MissRwanda2022.
Watch the show LIVE🔴👉🏿https://t.co/UaVW0eueVu from 7:00PM (Kigali Time). Follow us on Twitter, Facebook & Instagram for live updates and photos pic.twitter.com/trKC9ZnAjT
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) March 19, 2022
Ku bari mu Rwanda by’umwihariko, iri rushanwa ryananyuze kuri KC2, shene ya kabiri ya Televiziyo y’u Rwanda.
22:42: Abakobwa batangiye kunyura imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Bahinduye uburyo bagaragaramo, imyambaro ya Kinyarwanda baserukanye bwa mbere bayisimbuje amakanzu meza abereye ijisho.
22:38: Abagize Akanama Nkemurampaka bavuye mu mwiherero w’akanya gato. Biteganyijwe ko ba bakobwa 11 bagiye kongera kubiyereka mbere y’uko hatangazwa batanu bakomeza mu cyiciro cya nyuma.
22:23: Dj Ira ni we wakomeje kuvangavanga imiziki. Ari gucuranga indirimbo zirimo “Agatunda” ya Afrique, “Why” ya The Ben na Diamond, “Igikwe’’ ya Gabiro Guitar na Confy n’izindi.
Usibye indirimbo z’Abanyarwanda, uyu muhanga mu kuvanga imiziki ari no kwifashishwa iz’abanyamahanga.
Abari muri Intare Arena bari kunyeganyega buke buke ari na ko bagaragaza ko bishimiye umuziki bari kugaburirwa n’uyu mukobwa umaze kubaka izina mu bavanga umuziki mu Rwagasabo.
– Miss Ingabire Grace yiteguye gutanga ikamba amaranye umwaka
Miss Ingabire Grace yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu minota ye ya nyuma kuko habura akanya gato akaritanga ku musimbura we ugomba kuba arifite muri uyu mwaka wose.
Muri Intare Arena, Miss Ingabire Grace yicaranye na Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba ry’umwaka wa 2020.
– Amafoto ya Nel Ngabo ari ku rubyiniro
22:12: Nyuma yo guharurira inzira abandi bahanzi no gushyushya abitabiriye ibi birori, ku rubyiniro haserutse umuhanzi Nel Ngabo usanzwe ubarizwa muri Kina Music ya Ishimwe Clement. Uyu muhanzi uri mu bahagaze neza yashimishije benshi mu ndirimbo zirimo “Nywe” na "Muzadukumbura" yakoranye n’Umuraperi Kibiriti Fireman.
22:08: Zando Band yatangiye gususurutsa abitabiriye ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022.
Abagize iri tsinda ricuranga ryiganjemo abize umuziki ku Nyundo, bari kwifashisha ibihangano bitandukanye biryoheye ugutwi.
– Urutonde rw’abakobwa 11 bakomeje mu Cyiciro cya nyuma
1. Ruzindana Kelia [No 47]
2. Umuhoza Emma Pascaline [No 53]
3. Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]
4. Muringa Jessica [No 37]
5. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]
6. Saro Amanda [No 48]
7. Uwimana Jeannette [No 68]
8. Uwimanzi Vanessa [No 70]
9. Kayumba Darina [No 25]
10. Keza Maolithia [No 27]
11. Nshuti Muheto Divine [No 44]
21:34: Mu bakomeje harimo Ruzindana Kelia [No 47] ufite amajwi menshi kurusha abandi. Amatora yo muri iki cyiciro yerekanaga ko amaze kugira 58.345. Yari akurikiwe na Keza Maolithia [No 27] wagize amajwi 55.742.
Aba bakobwa bahamagawe baserutse mu mwambaro ugaragaza umuco Nyarwanda w’umushanana kandi ubereye ijisho. Buri wese wahamagarwaga yakirizwaga amashyi y’urufaya n’abafana bari muri Intare Conference Arena.
Umukobwa wese wahamagawe yahitaga atombora ikibazo mu gakangara kateguwe hanyuma umunyamakuru Abera Martina akakimubaza na we agasubiza mu magambo ye.
Kuri iyi nshuro icyiciro kibanziriza icya nyuma kirimo abakobwa 11 aho kuba icumi nk’uko bisanzwe kuko hari babiri baganyije amajwi.
21:24: Abanyamakuru Sam Kalisa na Abera Martina bagiye gutangira gutangaza abakobwa 10 bakomeje mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.
– Amafoto y’abakobwa bari kwiyerekana mu mbyino gakondo
Abakobwa berekanye ubuhanga bwabo mu mbyino Nyarwanda batega amaboko mu buryo bwanyuze benshi mu bateraniye muri Intare Arena.
– Uwimana Jeannette na we arashyigikiwe
Ababyeyi ba Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bari mu bamuherekeje ndetse bagaragaje ko bamushyigikiye.
Mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa IGIHE bakomoje ku rugendo rwe rw’ubuzima, uko bamureze bamutoza kutitinya n’ibindi bituma aba umwari w’icyitegererezo muri Sosiyete Nyarwanda yatangiye gusobanukirwa ko ari ingenzi guha ijambo abafite ubumuga na bo bakerekana ko bashoboye.
Ababyeyi ba Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, baje kumushyigikira. Basobanuye urugendo rwe rw’ubuzima, uko bamureze bamutoza kutitinya n’ibindi.#MissRwanda2022 pic.twitter.com/ILe3I76Ey0
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
20:59: Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda wa 2022 bongeye guseruka imbere y’abagize Akanama Nkemurampaka. Kuri iyi nshuro bambaye bya Kinyarwanda ndetse baseruka mu mbyino gakondo.
– Abaherekeje abakobwa bifitiye icyizere
Mu cyumba cya Intare Arena harimo abantu batandukanye barimo abafana babigize umwuga muri ruhago nka Rwarutabura wa Rayon Sports na Rujugiro wa APR FC.
AMASHUSHO: Rwarutabura na Rujugiro bagarukanye intero nshya; iyumvire!#MissRwanda2022 pic.twitter.com/cOuclDzUTe
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Ku rundi ruhande, Muyoboke Alex, yaserutse afite icyizere ko Muheto Nshuti Divine ashyigikiye ari bwegukane ikamba rya Miss Rwanda wa 2022.
AMASHUSHO: Muyoboke Alexis yaje gutwara ikamba ry’umukobwa we!#MissRwanda2022 pic.twitter.com/L4QC5TACRm
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
– Amafoto y’abakobwa batambuka imbere y’Akanama Nkemurampaka
20:42: Abakobwa bose uko ari 19 bamaze kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka. Bakiranywe ubwuzu bwinshi n’abari muri Intare Arena ariko byageze kuri Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biba akarusho kuko yeretswe urukundo rw’ikirenga, bigaragarira mu mashyi y’urufaya n’akamo karenga.
20:25: Nyuma y’umuziki wiganjemo uwa gakondo, abakobwa batangiye kwiyerekana imbere y’Abagize Akanama Nkemurampaka.
Haserukaga abakobwa babiri bakiyerekana imbere y’abari mu cyumba cya Intare Arena, buri wese muri bo akivuga mu ijambo rito hanyuma bagahita basubira mu rwambariro.
– Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batandatu
Abagize Akanama Nkemurampaka barimo Miss Mutesi Jolly; Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times; Irizabimbuto Fidèle ukorera RBA nk’umunyamakuru usemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; Malik Shaffy, Niwemwiza Anne Marie ukorera KT Radio na Matthew Mensah.
20:14: Abashyushyarugamba b’ibi birori [MC] batangiye kwakira abagize Akanama Nkemurampaka kari buhitemo Miss Rwanda wa 2022.
20:13: Abanyamakuru ba RBA, Martina Abera na Sam Kalisa bagiye kuyobora igikorwa cyo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 bageze ku rubyiniro batangira gutanga ikaze ku babyitabiriye.
– Mu mashusho: Ihere ijisho urubyiniro rwateguriwe abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda wa 2022
AMASHUSHO: Ihere amaso uko byifashe mu Intare Arena. Stage abakobwa baza gutambukaho irashashagirana!#MissRwanda2022 pic.twitter.com/kBIBoNxOLE
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
– Ba Nyampinga bafite amakamba ya 2017, 2018 na 2019 bitabiriye ibirori bya barumuna babo
Icyumba cya Intare Arena gikomeje kuzuramo abantu b’ingeri zitandukanye mu gihe hategerejwe ko umukobwa wa mbere agera ku rubyiniro, akanyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017; Iradukunda Liliane waryegukanye mu 2018 na Nimwiza Meghan ufita ikamba rya 2019 bari mu bihumbi by’abitabiriye ibi birori biza gusiga hamenyekanye Nyampinga w’Igihugu w’umwaka wa 2022.
Baserutse mu makanzu abereye ijisho ndetse n’abari nka bo bo ku rwego rwa ba nyampinga.
– Dj Ira akomeje gususurutsa abageze muri Intare Conference Arena
19:30: Abafana bamaze kwinjira mu Intare Conference Arena. Muri aka kanya ibirori ntibiratangira, Iradukunda Grace Divine [Dj Ira] ni we uri gususurutsa abari mu cyumba bategereje ko hatangazwa Miss Rwanda wa 2022.
Uyu mukobwa ari kuvanga imiziki itandukanye yiganjemo iy’Abanyarwanda bakizamuka ndetse n’iyo hanze mu bihugu byateye imbere mu muziki nko muri Amerika na Jamaica.
– Urubyiniro rwarimbishijwe mbere y’uko abakobwa barugeraho
Urubyiniro rwa Intare Arena rwatatswe bibereye ijisho indabo zitandukanye mbere y’uko abakobwa bahamagarwa, bagatangira kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Indabo zatatswe ni iza Bella Flowers, uyu mushinga umaze imyaka itandatu uhinga indabo, ubikorera ku buso bungana na hegitari 40, ugahinga amoko 18 y’indabo za rose mu mabara icumi.
Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y’Iburayi na Aziya ndetse na bimwe mu bihugu bya Afurika.
Nibura buri cyumweru Bella Flowers bohereza mu mahanga hagati ya toni 20 na 30. Bagakoresha abakozi barenga 730. Mu myaka ine yawo ya mbere wari umaze kwinjiza arenga miliyari 10 Frw.
– VIDEO: Abanyamakuru ba IGIHE, Nsengiyumva Emmanuel na Mukahirwa Diane batambagiye mu bafana, bagerageza kureba impumeko ihari no kumva ibyiyumviro byabo mbere y’uko ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022.
Umunyamakuru wa IGIHE arasobanura ibyo waza kwitega kuri uyu mugoroba mu irushanwa rya #MissRwanda2022. pic.twitter.com/SHC9shBHzC
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Haraza guca uwambaye! Abafana babukereye. Buri wese ntiyumva uko umukobwa ashyigikiye ashobora gutaha atambaye ikamba.#MissRwanda2022 pic.twitter.com/mWTWkKyObp
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
– Imodoka itwaye abakobwa yageze kuri Intare Arena
18:58: Imodoka ya Volcano Express itwaye abakobwa 19 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 yageze i Rusororo kuri Intare Arena.
Mu rugendo ruva i Nyamata mu Karere ka Bugesera rugana mu Mujyi wa Kigali muri Gasabo, iyi modoka yaherekejwe na Polisi y’Igihugu iharanira ko umutekano wayo udashobora guhungabana.
Tonight's showstoppers have entered the Arena!🥳
Let the countdown begin!#MissRwanda2022 pic.twitter.com/cPHSkeDW0u
— IGIHE (@IGIHE) March 19, 2022
Miss Rwanda yongeye kuba abafana bahari nyuma yo gucogora kwa Covid-19
Imiterere y’icyorezo cya Covid-19 cyageze i Kigali muri Werurwe 2020, yagiye ituma hari bimwe mu bikorwa by’umwihariko ibihuza abantu bihagarikwa.
Nk’irushanwa rya Miss Rwanda ryaherukaga kuba abafana bitabiriye mu 2020, ubwo ryegukanwaga na Nishimwe Naomie.
Ni mu gihe mu mwaka ushize irushanwa ryabaye ariko abafana bakarikurikiranira kuri Televiziyo Rwanda. Miss Ingabire Grace ni we waryegukanye.
N’ubwo kuri iyi nshuro abafana bemerewe kwitabira iri rushanwa bagashyigikira abo bifuza ko begukana iri kamba ariko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirijwe kuko abitabiriye basabwa kuba barakingiwe byuzuye ndetse bipimishije.
Kuri Intare Arena, hari abashinzwe kugenzura ko amabwiriza yose yubahirizwa, aho uhageze yerekana ubutumwa bugufi bugaragaza ko yipimishije mu masaha 24 ndetse n’icyemezo cy’uko yakingiwe byuzuye ndetse yafashe n’urukingo rushimangira rwa Covid-19.
– Uri Nyagasani wowe wabigenza ute?
Kimwe n’uko bigenda mu kibuga cy’umupira w’amaguru mbere yo gutangira gukina hari ubwo abakinnyi babanza kwiyambaza Uwiteka ariko birangira hatsinze umwe, iyo hatabayeho kugwa miswi.
Abakobwa 19 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 na bo mbere yo guhaguruka bagana ahabereye ibirori byo guhitamo Nyampinga w’Igihugu uyu mwaka, babanje kwiyambaza Imana mu isengesho.
Urebye ku maso yabo, ubona ko baciye bugufi basaba Uhoraho kubagendera no kubafasha inzozi zabo zikaba impamo.
Amasengesho nubwo yakozwe n’abakobwa bose uko ari 19, umwe gusa ni we wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022.
– Imbere muri Intare Arena imyiteguro ya nyuma iri gushyirwaho akadomo
18:15: Mu gihe habura igihe gito ngo ibirori nyirizina byo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 bitangire, mu cyumba cya Intare Arena aho bibera imyiteguro isa n’iyarangiye, hategerejwe isaha ya saa Moya nk’igomba gutangirizwaho igikorwa.
Ahagana saa Kumi n’Ebyiri, hategurwaga bwa nyuma ameza yicazwaho abanyacyubahiro batandukanye mu gihe abo ku buhanga bw’ibyuma na bo bari gukora hasi no hejuru bagenzura niba amajwi asohoka neza mu buryo buzira amakaraza.
– Ab’inkwakuzi mu babyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abakobwa bahatana bahageze kare
Imihanda myinshi yerekezaga i Rusororo ku Intare Arena irimo abagiye kureba ibirori ahatangarizwa Nyampinga w’u Rwanda 2022. Ababyitabiriye bashyiriweho imodoka rusange zibakura kuri Stade Amahoro i Remera ndetse zikanabacyura.
Mu masaha ya saa Kumi n’imwe, abantu benshi bari batangiye kugera aho irushanwa ryabereye. Bamwe baserutse bafite ibyapa biriho amazina y’abakobwa bashyigikiye bifuza ko aribo bakwambikwa ikamba.
Usibye ibyapa, bambaye imipira iriho amazina n’amafoto y’abo bashyigikiye. Bari hanze y’icyumba cya Intare Arena aho bafite umuriri werekana ko abo bari inyuma bifuza ko baserukana isheja.
17:30: I Rusororo ahagiye kubera igikorwa cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, imyiteguro irarimbanyije. Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo igikorwa nyirizina gitangire.
– Uburanga bw’abakobwa 19 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022
1. Ruzindana Kelia [No 47]
2. Nshuti Muheto Divine [No 44]
3. Uwimanzi Vanessa [No 70]
4. Bahari Ruth [No 3]
5. Uwimana Marlene [No 69]
6. Ikirezi Musoni Kevine [No 10]
7. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]
8. Kalila Leila Franca [No 23]
9. Uwikuzo Marie Magnificat [No 67]
10. Kayumba Darina [No 25]
11. Umurerwa Bahenda Arlette Amanda [No 55]
12. Kazeneza Marie Merci [No 26]
13. Umuhoza Emma Pascaline [No 53]
14. Keza Maolithia [No 27]
15. Saro Amanda [No 48]
16. Keza Melissa [No 28]
17. Uwimana Jeannette [No 68]
18. Muringa Jessica [No 37]
19. Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]
Igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, cyabaye nyuma y’urugendo rukomeye rwo gushakisha abahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali rwatangiye ku wa 29 Mutarama 2022.
Amajonjora yo gushaka abahagararira Intara n’Umujyi yarangiye hatoranyijwe abakobwa 70, mu gihe ku wa 26 Gashyantare 2022, aribwo hatoranyijwe abakobwa 20 bahise berekeza mu mwiherero gusa umwe muri bo [Nkusi Lynda] yaje gutangaza ko yikuye mu irushanwa ku mpamvu ze bwite.
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Irakiza Yuhi Augustin
Videos: Uwacu Lizerie, Kazungu Armand, Muneza Pacifique, Mugisha Lucien, Mucyo Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!