Nyambo Jesca wamenyekanye muri sinema nyarwanda, yasezeranye na Uwiragiye Richard waherukaga kumwambika impeta amusaba ko babana nk’umugore n’umugabo.
Umuhango wo gusezeranya Nyambo n’uyu mugabo usanzwe atuye muri Australie, wabereye ku Biro by’Umurenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.
Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu bagize imiryango y’aba bombi ndetse n’inshuti zabo, by’umwihariko abasanzwe bafite amazina azwi muri sinema nyarwanda no mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.
Icyakora ku rundi ruhande, umutekano wari wakajijwe ku Murenge wa Nyarugenge aho uyu mukobwa yasezeraniye kuko atifuzaga ko hari amafoto cyangwa amashusho yafatwa atabyifuza.
Ku wa 23 Nyakanga 2026, ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko Nyambo yambitswe impeta n’umusore usanzwe atuye muri Australie.
Nyambo Jesca amaze imyaka ari umwe mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda, muri iyi minsi ari mu bakinnyi bagezweho binyuze muri filime ‘Mwenedata’ ndetse anagaragara mu yitwa ‘Amaraso Yanjye’ ya Killaman n’indi mishinga itandukanye ikomeje gukundwa n’abakunzi ba sinema nyarwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Nyambo yemeje ko amaze hafi imyaka ibiri akundana na Uwiragiye Richard bitegura kurushinga.
Ku rundi ruhande amakuru y’ubukwe bwa Nyambo Jesca ndetse n’aho azatura yose akomeje kugirwa ibanga rikomeye cyane ko uyu mukobwa yifuza ko ari ibirori byazitabirwa n’abo yatumiye gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!