Mu gihe abakunzi b’injyana ya Hip Hop bitegura kwizihiza ubuzima bwa Jay Polly nyuma y’imyaka itanu yitabye Imana, Bull Dogg yavuze ko ntawe ukwiye kumwikoreza umusaraba w’ibintu adashoboye, kuko atari we ukwiye kubazwa impamvu hadategurwa ibirori byo kumwibuka.
Tuyishime Joshua, benshi bamenye nka Jay Polly, yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021, bivuze ko hashize imyaka itanu apfuye. Icyakora, iyo myaka yose abakunzi be bategereje ko hategurwa ibirori byo kuzirikana ubuzima bwe, ariko ntibyabaye.
Mu kiganiro na IGIHE, Bull Dogg yabajijwe impamvu batajya bategura ibirori byo kwibuka no guha icyubahiro Jay Polly, babanye mu itsinda rya Tuff Gangz.
Yavuze ko na we abyifuza, ariko ko atabona ko ari we uri mu mwanya ukwiye wo kubazwa impamvu bidategurwa.
Ati “Njye uko mbitekereza ku ruhande rwanjye, ntavugiye abandi, ubushobozi bwanjye bunyemerera guhura n’umuryango we n’abana be. Hari ibyo nkora bindeba kandi si ndi wa muntu wo kujya kubyigamba. Si njye uhagarariye umuryango wa Jay Polly, afite umuryango we. Njye njya kumwibuka nkakora ibyo nshoboye, ariko ntihakagire unshyiraho umusaraba w’ibintu ntashoboye cyangwa ntahagarariye.”
Bull Dogg yavuze ko mu gihe hari uwamuhamagara amusaba ibitekerezo cyangwa ubundi bufasha afite ubushobozi bwo gutanga mu gutegura igikorwa cyo kwibuka Jay Polly, yiteguye kubutanga.
Ku rundi ruhande, Bull Dogg yavuze ko iyo biba ari ibijyanye n’umuziki wa Tuff Gang yakoranye na Jay Polly, yari kugira uko abisubiza, kuko icyo gihe yaba afite n’inshingano zo gushaka igisubizo ku bijyanye n’uburyo bagabana ibyavuye mu mirimo bakoranye.
Bull Dogg yongeye gushimangira ko ku ruhande rwe yabuze inshuti, ariko ko umuziki nyarwanda wabuze inkingi ya mwamba, cyane ko Jay Polly yagize uruhare rukomeye mu kubaka injyana ya Hip Hop.
Yavuze kandi ko ku rwego rwa sosiyete muri rusange, u Rwanda rwahombye umuntu wari ufite uruhare mu gutanga ubutumwa no kuvugira abantu, ashimangira ko Jay Polly yari umuvugabutumwa mwiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!