IGIHE

Zaria Courts yatumiye Urban Boys mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwaka imaze

0 28-07-2026 - saa 14:58, Nsengiyumva Emmy

Nyuma y’igitaramo Urban Boys itegerejwemo muri MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, byamaze kwemezwa ko iri tsinda rizongera gutaramira i Kigali ku wa 8 Kanama 2026.

Abagize Urban Boys, bari bamaze imyaka umunani batongera gutaramana ari abahanzi batatu, bageze i Kigali ku wa 22 Nyakanga 2026, bahita batangira imyiteguro y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.

Igitaramo iri tsinda rizakorera i Kigali kizaba kigamije kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe Zaria Courts imaze ifunguwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Safi Madiba yavuze ko bishimiye gukomeza kubona amahirwe yo kongera guhurira n’abakunzi babo mu bitaramo bitandukanye.

Yagize ati "Twe muri kamere yacu twifuza gutaramana n’abakunzi bacu aho bari hose. Ni amahirwe kuba Zaria Courts yaratwiyambaje, bikaduha andi mahirwe yo kongera gutaramana n’abakunzi bacu b’i Kigali."

Safi Madiba yavuze kandi ko uretse ibi bitaramo bibiri byamaze kwemezwa, bari mu biganiro n’abandi bategura ibitaramo, ku buryo hari amahirwe menshi ko abakunzi ba Urban Boys bazongera kuyibona kenshi mu minsi iri imbere.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe "Replay Vol. 1" ni 7.000 Frw ku myanya isanzwe na 15.000 Frw ku myanya y’icyubahiro.

Muri iki gitaramo, Urban Boys izahurira ku rubyiniro na Amalon, mu gihe Selekta Faba ari we uzavanga imiziki, naho Lucky Nzeyimana akazaba ari umushyushyarugamba (MC).

Abagize Urban Boys baherukaga gutaramana ari abahanzi batatu mu 2017, ubwo bakoreraga igitaramo i Rubavu cyo gusezera Safi Madiba wari ugiye gukora ubukwe.

Urban Boys igiye gutaramira mu gitaramo cyo kwizihiza umwaka Zaria Court imaze ifunguwe ku mugaragaro
Kuva bataha i Kigali, Urban Boys bari kugaragaza ibyishimo bidasanzwe
Urban Boys bategerejwe mu gitaramo kizabera muri Zaria Court
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza