Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Masterpiece’ yakoranye na Elijah Kitaka, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, ahamya ko yamuhisemo kuko nawe asanzwe amufana.
Ibi Nel Ngabo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma yo gukorana indirimbo na Elijah Kitaka.
Muri iki kiganiro, Nel Ngabo yashimiye bikomeye Elijah Kitaka wamworohereje mu mikoranire.
Ati “Atitaye ku ndirimbo afite zikunzwe, ni umuhanzi wumvikana cyane yemeye ko muhuza ntabwo agoye rwose. Ni umukozi cyane ariko akanicisha bugufi cyane.”
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement wa KINA Music mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Cedric Dric.
Nel Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho kuzamura izina rye muri Uganda nubwo ku rundi ruhande yitezweho gufasha Elijah Kitaka kuzamura izina rye mu Rwanda.
Nel Ngabo, amazina ye nyakuri ni Rwangabo Byusa Nelson. Yatangiye urugendo rwa muzika mu 2017 aza kuzamura izina rye mu 2019 ubwo yari amaze gusinya muri KINA Music.
Ku rundi ruhande, Nel Ngabo yavuze ko uretse indirimbo nyinshi ateganya gukora muri uyu mwaka kimwe mu bimuhangayikishije ari ukureba uko yakora igitaramo cye bwite.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!