Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Safi Madiba n’umufasha we Niyonizera Judith berekeje muri Canada, ari naho kugeza ubu uyu muhanzi aherereye. Amakuru mashya avugwa muri uyu muryango arahamya ko bamaze gutandukana.
Aya makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa, yahamijwe na Safi Madiba mu kiganiro na IGIHE, aho yemeje bidasubirwaho ko atakibana n’uwari umugore we.
Ati “Maze amezi atanu nibana njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho.”
Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n’amategeko cyane ko bafitanye isezerano, Safi Madiba yagize ati “Njye sinkoreshwa n’amategeko nkoreshwa n’umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.”
Aya makuru yari yatangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, aho byanavugwaga ko Polisi yo muri Canada yaba yaramaze kwinjira mu kibazo cy’aba bombi.
Safi Madiba abajijwe ikigiye gukurikiraho, yagize ati "Ntabwo nshaka kuvuga byinshi kuri izo nkuru zo gutandukana, icyo nabwira abakunzi b’umuziki wa Safi Madiba, barakomeza babone indirimbo zanjye kandi nyinshi.”
Aba bombi batandukanye mu gihe hari hashize imyaka itatu bakoze ubukwe, beremeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore, haciyemo imyaka ibiri Safi Madiba aba mu Rwanda mu gihe umugore yabaga muri Canada.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo bafashe icyemezo cyo kujya kubana muri Canada.
Kuva Safi Madiba yagera muri Canada, yahasohoreye indirimbo imwe yise ‘I love You’, ubu iri mu mu zikunzwe cyane kuko mu mezi atatu ashize yarebwe n’abarenga miliyoni imwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!